Ingaruka za Covid-19 ku buzima bw’abana b’bakobwa bagera kuri miliyoni 10


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ( UNICEF) ryatangaje ko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, abana b’abakobwa bagera kuri miliyoni 10 ku Isi ari bo bashobora kuzaba barashatse imburagihe uhereye ubu kugeza mu 2030.

Ni mu gihe mbere y’iki cyorezo habarurwaga abakobwa bafite ibyago byinshi byo gushyingirwa imburagihe bagera kuri miliyoni 100 mu gihe cy’imyaka 10, n’ubwo ibihugu bimwe na bimwe byagerageje guhangana n’iki kibazo.

UNICEF igaragaza ko mu myaka 10 ishize, hageragejwe kuburizamo uko gushyingirwa ku bana b’abakobwa miliyoni 25 ku Isi, ariko ubu iyo gahunda ntiyakomeje ku muvuduko yari iriho kubera ingaruka za COVID-19.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, UNICEF yavuze ko gushaka imburagihe kw’abana bari munsi y’imyaka 18, guterwa n’ingaruka z’iki cyorezo zirimo ifungwa ry’amashuri, ihungabana ry’ubukungu, ifunga rya serivisi zinyuranye zigamije kwita ku bana, imfu z’ababyeyi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF Henrietta Fore, yatangaje ko COVID-19 yongereye uburemere bw’ibibazo abana b’abakobwa batari bake bahura na byo, akaba ari yo mpamvu hagomba gufatwa ingamba mu maguru mashya.

Ati: “… ariko tugomba guhagarika ishyingirwa ry’abana, ni ngombwa ko dufata ingamba hakiri kare”.

UNICEF ivuga ko abana b’abakobwa miliyoni 650 ku Isi bashatse abagabo bafite imyaka iri munsi ya 18. Iki kibazo cyiganje cyane mu bihugu birimo Bangladesh, Brésil, Etiyopiya, u Buhinde na Nigeria. Umubare w’abana b’abahungu bashinga ingo imburagihe ni kimwe cya gatandatu cy’uw’abakobwa.

Gushyingirwa imburagihe bigira ingaruka zikomeye ku bana b’abakobwa zirimo ihohoterwa, kubuzwa uburenganzira bwo kwiga, kutaboneza urubyaro, imfu z’ababyeyi, guhungabana n’ibindi.

facebook sharing button
ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment