Ingamba nshya mu guhangana n’ibiza muri Kigali


Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2023, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izo guhangana n’ibiza, imyubakire n’ibindi, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi, abaturage bagirwa inama yo kubahiriza ingamba zo kwirinda ibiza zirimo kuzirika ibisenge no gusibura imiyoboro y’amazi.

Mu mezi atatu ashize hagiye hagarara ibikorwaremezo birimo inzu zagiye zisenywa n’imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Meya Rubingisa ati “Birasaba rero ko dukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda ibyo biza ari byo tunasaba buri wese cyane cyane nko kuburira abantu batuye mu nzu ziri mu bice by’amanegeka.”

“Hari abo twibutsa kuzirika ibisenge kugira ngo imvura n’umuyaga bitabitwara. Ni gahunda iriho imaze igihe, dukomeza kwibutsa.”

Mu bice by’ibishanga birimo icya Ruliba, Kabuye, Gahanga n’ahandi ahari imyaka yagiye yangirika ndetse n’amazi menshi aturuka ku misozi nka Rebero agasenya ibikorwaremezo n’inzu z’abaturage.

Yavuze ko ibi byashakiwe umuti aho “Bimwe mu bisubizo dufite rero ni ukugira ngo tunoze inzira z’amazi ndetse no gukora imihanda tugakomeza gukora inzira z’amazi zitangije ibikorwaremezo ariko zitangije n’imitungo y’abaturage.”

Mu ntangiriro za Gashyantare 2023, hari abantu 10 bapfuye n’abandi 36 bakomerekeye mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umujyi wa Kigali utangaza ko uretse abo bantu 10 baherutse kugwirwa n’ubwanikiro bakahasiga ubuzima, hari n’abandi barindwi batwawe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi.

Meya Rubingisa ati “Ingamba rero dufite zo gukumira ibiza muri iyi minsi, ni ugukomeza ubwo bukangurambaga mu baturage, haba mu nama tugirana nabo, mu itangazamakuru n’ahandi.”

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko izindi ngamba zishobora gufasha mu kwirinda ibiza n’ingaruka zizana nabyo ari ukwirinda imyubakire y’akajagari.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment