Indwara y’igituntu ikomeje kwiyongera kandi ntiyibasira ibihaha gusa -Dr Byiringiro


Impuguke mu buzima zivuga ko indwara y’igituntu itibasira ibihaha gusa nk’uko abenshi babizi ahubwo ishobora kwibasira n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye.

Dr Byiringiro Rusisiro ukuriye agashami gakurikirana indwara y’igituntu mu ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko hakiri ikibazo aho usanga hari abatazi uko igituntu cyandura.

Asobanura ko iyi ndwara yandurira mu mwuka ndetse uretse ibihaha ishobora gufata n’indi myanya y’umubiri.

Yagize ati: “Indwara y’igituntu yandura mu buryo bworoshye kuko yandurira mu mwuka aho uyirwaye akwirakwiza agakoko kayitera iyo aririmba, aseka, avuga cyangwa yitsamura.”

Dr Byiringiro akomeza atangaza ko agakoko gatera igituntu gashobora kwibasira indi myanya kava mu bihaha kakajya mu maraso aho gafata ibindi bice by’umubiri nk’ uruhago, impyiko, urutirigongo, amara, umwijima, ubwonko, imyanya ndangagitsina y’abagabo bikaba byanatera ubugumba.

Yagize ati: “ Umuntu wafashwe n’igituntu cy’izindi ngingo nta nkorora agira ahubwo arangwa no kurwara umutwe ukabije, utubyimba, umuriro, kubira ibyuya n’ibindi. Ariko hari igihe umuntu yakwibasirwa n’igituntu cy’ingingo hamwe n’icy’ibihaha icyarimwe,”

Igituntu gikomeje kwiyongera, hari abatazi uko cyandura

Mu gihe imibare mishya igaragaza ko umubare w’abarwaye igituntu wiyongereye mu mwaka wa 2022-2023, hari abaturage bavuga ko batazi uko iyi ndwara yandura.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage (DHS) bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2019-2020 bwagaragaje ko 68% by’abanyarwanda ari bo bazi uko igituntu cyandura.

Mukamana Alice utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko avuga ko yumva bavuga ko igituntu ari indwara ifata abakene, barara mu mwanda kandi yumva atari indwara yafata abishoboye.

Ati: “ Njye numva igituntu cyakwibasira abakene gusa ariko umuntu yariye neza afite n’isuku numva ntaho yahurira n’iyi ndwara kabone n’iyo yahura n’ukirwaye ntiyakwandura,”

Mukamana atangaza ko uretse kumva ko igituntu ari indwara y’abakene, andi makuru afite ari uko igituntu ari indwara yibasira ibihaha gusa.

Kamanzi Anastase utuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Rwezamaneyo, atangaza ko azi ko indwara y’igituntu yacitse kuri ubu abakiyirwara ari abafite virusi itera SIDA gusa.

Ati “Numva indwara y’igituntu yaracitse muri rusange gusa abakiyirwara akaba ari abafite virusi itera SIDA kuko ari bo bahorana agakorora kandi igituntu gitera agakorora kadashira,”

Imibare igaragaza ko indwara y’igituntu yiyongereye

Ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko mu mwaka wa 2022-2023 umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda babaye 9417 iyi mibare ikaba yarazamutse ikiyongeraho abarwayi barenze 3000.

Intara y’Iburasirazuba yihariye 3713 bangana na 39,43% by’abarwaye igituntu, RBC ikaba itangaza ko izamuka ry’iyi mibare ryatewe n’abarwayi benshi bagaragaye mu igororero rya Rwamagana aho muri 2023 abagororwa bikubye kabiri bagera ku ibihumbi 18.

Ubucucike bukaba aribwo bukekwaho ko bwatumye igituntu cyiyongeraho cyane muri iyi gereza hamwe n’imibereho itameze neza ibi byose bikaba byaramenyekanye aho abagororwa bose bapimwe.

Umujyi wa Kigali ufite abarwaye igituntu 2239, Amajyaruguru 669, Amajyepfo ifite 1682, Iburengerazuba 1114.

Indwara y’igituntu yibasira abagabo cyane aho mu mwaka wa 2022-2023 mu barwayi 9417 igitsina gabo ari 78,1% mu gihe igitsina gore ari 21,9%, abari hagati y’imyaka 25 na 44 ni bo bibasirwa cyane n’iyi ndwara.

RBC yiteguye kongerera ubumenyi

Dr Byiringiro avuga ko bafite ingamba zo gufasha abaturarwanda kumenya indwara y’igituntu harimo gukora ibiganiro ku maradio atandukanye, ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu hifashishijwe umunsi ngarukamwaka wo kurwanya igituntu hamwe no gukora ubukangurambaga mu midugudu hifashishijwe abajyanama b’ubuzima.

Ni ryari umuntu yakwihutira kwipimisha igituntu?

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko umuntu akwiye kwihutira kwipimisha igituntu igihe cyose agize inkorora irengeje ibyumweru 2 n’ibindi bimenyetso nk’umuriro, kubira ibyuya, kubabara mu gatuza no gukorora ugacira amaraso.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment