Imyiteguro ya Rayon Sports yatangiye kuzamo ibibazo haboneka abanga kuyikora


Iyi ni imyitozo ya mbere kuva Rayon Sports yabona itike yo kujya muri ¼ cya CAF Confederation Cup ikoze, yitegura kuzahura n’ikipe yatomboye Enyimba FC yo muri Nigeria, kuri uyu munsi iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije Gatera Moussa kuko umukuru Robertinho yagiye gusura umuryango muri Brazil, ariko abakinnyi bitabiriye iyi myitozo bari bake ku rundi ruhande harimo abigumiye bavuga ko batakora imyitozo badahawe amafaranga muri bo harimo Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Mutsinzi Ange.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bemeye gukora imyitozo

Abakinnyi 10 gusa bafite ibyemezo bibemerera gukinira iyi kipe barimo Mugabo Gabriel, Christ Mbondi, Nova Bayama, Nyandwi Saddam, Mugisha François Master, Nzayisenga Kassim, Mugisha Gilbert, Prosper Donkor Kuka, Irambona Eric na Twagirayezu Innocent nibo bayigararayemo.

N’ubwo impamvu zabujije abakinnyi nka Niyonzima Olivier Sefu na Bimenyimana Bonfils Caleb zitazwi, abandi barimo Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry bo babujijwe n’uko bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura Côte d’Ivoire.

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Gatera Moussa yanze kugira byinshi avuga ku mpamvu z’aba bakinnyi avuga ko kutitabira byatewe n’ibintu bitandukanye, ati “Abakinnyi batakoze uyu munsi bari bafite impamvu zitandukanye reka twizere ko bazaza ejo. Icya mbere ni uko twashakaga gukora imyitozo kandi yagenze neza.”

Umutoza wungirije wa Rayon Sports Gatera niwe uri gukoresha imyitozo

Umutoza mukuru Robertinho wa Rayon Sports azagaruka kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha, kuri ubu imyitozo ikaba ikomereje mu nzove.

 

HAGENGIMANA Philbert

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment