Dore indwara zikomeje guhitana benshi mu gihe kuzirinda bishoboka


Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima ikomeje kugaragaza ko indwara zitandura zikomeje gukaza umurego mu kuzahaza benshi. Nk’urugero, abarwayi ba diyabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi bakomeje kwiyongera ku buryo buhangayikishije. N’ubwo bimeze gutyo ariko, kuzirinda birashoboka kandi mu buryo bworoshye bwashobokera buri wese.

Amagara ntaguranwa amagana! Hari indwara zisanzwe zizwi ndetse zimenyerewe kuko zabayeho kuva kera, ariko ubu hagezweho indwara zitandura kandi zikomeje guhitana abantu benshi, nyamara abantu bakaba batazifatira ingamba ngo bazirinde.

Uyu munsi turebere hamwe indwara ya DIYABETE.

Indwara ya Diyabete ni indwara mbi kandi ihitana abantu benshi ku isi, nyuma yo kumara igihe izahaje uyirwaye. Hari bimwe mu bimenyetso bishobora gutuma ukeka ko urwaye diyabete, ukaba wagombye guhita ushishikarira kugana abaganga.

Dr. Ntaganda Evariste ushinzwe indwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangarije umuringanews.com ko ibimenyetso by’ibanze byakugaragariza ko ushobora kuba urwaye diyabete ari: kwihagarika buri kanya, guhora wumva ushaka kunywa, kurwara impyiko, kumva ufite ibinya nko mu ntoki cyangwa mu birenge, kugenda wumva urushaho kutabona neza, gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe, guhorana umwuma n’ibindi.

Kimwe n’izindi ndwara zitandura, ni byinshi bishobora kugira uruhare mu gutera diyabete. Igitangaje nuko byose umuntu ashobora kubikumira akaramira ubuzima, nyamara abagira ubwo butwari ni bacye. Muri byo twavuga nko kwirinda kunywa itabi, kwirinda kunywa inzoga nyinshi, kutarya imbuto zose ubonye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwipimisha ukareba niba udafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, kwirinda kugira kolesiterolu (cholesterol) nyinshi mu mubiri,kwirinda umubyibuho ukabije, n’ibindi.

Abayirwaye bazibwira ububi bwayo, ndetse banagira abantu inama yo kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze.

Narihebye…

Nk’izindi ndwara zose zikaze, uwarwaye diyabete ntiyabura kwiheba akibimenya. Umugabo w’imyaka 58 utuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, atanga ubuhamya bw’uburyo yamenye ko ayirwaye. Agira ati ‘’Maze imyaka 3 mbimenye, ari na yo maze mfata imiti ihoraho nandikiwe na muganga. Nkibimenya narihebye, ariko maze kugarura umubiri nyuma yo gukurikiza inama nagiriwe.’’

Akomeza avuga ko kugira ngo agire amakenga ajye kwa muganga, yatangiye kubona ahorana umwuma ndetse akanashaka kwihagarika buri kanya. Ikindi kandi, ngo yabonaga ashonga umunsi ku munsi, dore ko ngo ku biro 90 yari afite amaze kugabanyukaho ibiro 30 mu myaka 3 ishize afata imiti n’indyo idasanzwe yandikiwe n’abaganga.

Uyu mugabo akomeza agira inama abantu bose kujya kwisuzumisha izi ndwara zitandura kuko ari mbi kandi zikaba zikomeje guhitana benshi.

Undi murwayi wa Diyabete, akaba ari n’umuganga, w’imyaka 42, agira inama abantu kuko yamenye ububi bwayo. Agira ati ‘’Diyabete ni indwara yica uyirwaye buhoro buhoro, igasaba guhora witwararitse mu byo ukora byose. Nabagira inama yo kujya kwisuzumisha, dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko umwe muri babiri aba ayirwaye atabizi.’’

Akomeza atanga inama zo kugana abaganga mu gihe cyose umuntu yiyumvamo impinduka, gukora siporo, kwirinda isukari yo mu nganda, gukurikiza inama za muganga, gufata imiti neza mu gihe usanze uyirwaye.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment