Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 tariki 3 Mata 2025, kivuga ku gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje uko imyiteguro ihagaze ndetse n’impinduka nyinshi zizabaho.
Yatangaje ko mu cyumweru cyiIcyunamo hazatangwa ikiganiro 1 tariki 7 Mata 2025 ko ariko nta bindi bikorwa bidasanzwe bizabaho dore ko hari hamenyerewe ibiganiro buri munsi hirya no hino mu midugudu.
Minisitiri Bizimana yagize: “Twashyizemo ikiganiro kimwe gusa kizaba ku wa 7 Mata 2025 mu gitondo. Kizaba ari ikiganiro cyuzuye, ubutumwa burimo burahagije ku buryo abaturage nibagikurikira bazavanamo isomo ry’ubumenyi.”
Yashishikarije abaturage bose kwitabira icyo kiganiro mu midugudu yabo kandi bakakigiramo uruhare batanga ibitekerezo ndetse bakanegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri yakomeje atangaza ko mu cyumweru cy’icyunamo ibikorwa by’imyidagaduro nk’imikino, ubukwe, n’ibindi bigomba guhagarara, anakebura abajya bafungura utubari mu gitondo cyo ku itariki 7 Mata 2025, anashimangira ko kuzashyingura imibiri yagiye iboneka bizakorwa ariko bigakorwa ku matariki basanzwe bibukaho aho abantu biciwe kugeza kuwa 3 Nyakanga 2025.
Minisitiri yibukije ko imvugo n’ibikorwa biganisha ku cyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bihanirwa.
Ati: “ Mu gihe cyo Kwibuka usanga hari igihe bizamuka, ababikora bagomba kubyirinda bakumva ko kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari cyo cyerekezo, ni yo mahitamo y’u Rwanda.”
INKURU YA TUYISHIME Eric