Impanuka y’indege yahitanye abantu 17 muri Sudani y’Epfo

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Epfo,Taban Abel, yatangaje ko indege yari itwaye abantu 22 ubwo yakoraga impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nzeli 2018, yica abantu 17 ariko hari abarokotse batatu, ariko yanemeje ko hari abantu babiri bakomeje kuburirwa irengero.

Indege yakoze impanuka ihitana abantu 17 muri Sudani y’epfo

Reuters yanditse iyi nkuru yatamnngaje ko iyi ndege nto yakoze impanuka yari ikuye abagenzi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Juba yerekeza mu Mujyi wa Yirol.

Mu barokotse iyi mpanuka harimo umuganga w’umutaliyani ukorera umuryango utegamiye kuri Leta, gusa ubuzima bwe ntiburamera neza ku buryo ari kwitabwaho mu bitaro bya Yirol.

Abatanze ubuhamya babonye ko ibyiyi ndege batangaje ko yaguye iruhande rw’umugezi, imwe mu mibiri yagiye ikurwa mu mazi, muri aba bagenzi bose hakaba harimo n’abana batatu.

 

KAYIRANGA Egide

 

IZINDI NKURU

Leave a Comment