Impanuka ya Gari ya Moshi muri Congo Kinshasa yahitanye abatari bake


Ejo hashize ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2018, nibwo Gari ya moshi yakoze impanuka mu ntara ka Kasai, mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,  aho iyi gari ya moshi yibirinduye iragwa abarenga 24 bahita bahasiga ubuzima biganjemo abana bato, abagera kuri 31 bakaba bakomeretse.

Polisi yo muri kariya  gace gari ya moshi yakoreyemo impanuka, yatangaje ko ibyumba bitandukanye byayo byaguye mu ruzi birimo abantu, hakaba hari gukorwa akazi ko kubishakisha, bityo ngo n’umubare w’abasize ubuzima muri iyo mpanuka ushobora kwiyongera.

Amakuru dukesha  BBC yatangaje ko nyinshi muri gari ya moshi zikorera mu gihugu cya Congo Kinshasa zitwara abantu n’ibintu zishaje kuko zakozwe mu myaka ya 1960 bikaba aribyo bituma zisigaye zimara abantu,  cyane ko iyi mpanuka ari iya gatatu ya gari ya moshi ibaye mu byumweru bike bishize.

 

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment