Impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa


Tugendeye ku cyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaburishamibare mu Rwanda, “NISR”cyerekanye ko impamvu ibiciro by’ibiribwa byiyongereye mu kwezi k’Ukuboza 2020, ari izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.

Iki kigo cyerekanye ko biriya biribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4.2%, ibisembuye n’itabi byo bikazamukaho 6.9%, iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa bizamukaho 4.5%, naho ibiciro by’ubwikorezi byo byazamutseho 3.1%.

Iki kigo gikomeza gitangaza ko ariko iyo ugereranyije ibiciro byo mu kwezi k’Ukuboza 2019 ndetse n’Ukuboza 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%.

NISR ikomeza isobanura  ko iyo ugereranyije ibiciro byo mu Ukuboza 2019 na Ukuboza 2020 bigaragara ko byazamutse muri iyi raporo, ko iyo hagereranyijwe ibiciro byo mu Ugushyingo 2020 n’Ukuboza 2020 basanga byaragabanutseho 0,8%.

Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,3% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byagabanutseho 0,5%.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment