Imodoka itwara abakerarugendo yakoze impanuka ihitana abatari bake


Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi yari itwaye ba mukerarugendo 55, yataye umuhanda, ihanuka ku manga ihitana abagera kuri 29, hanyuma abakomeretse bahita bajyanwa ku bitaro bya Funchal. Ibi byabereye mu mujyi wa Madeira muri Portugal. Abenshi muri aba bakerarugendo  bari muri iyi modoka bakomoka mu Budage.

Abayobozi ba Portugal bose bihanganishije imiryango y’aba bamukerugendo biganjemo Abadage ndetse perezida w’igihugu yatanze indege ye kugira ngo ikoreshwe mu kujyana abakomeretse mu bitaro bikuru.

Ibinyamakuru byo muri Portugal byashyize hanze amafoto y’iyi bisi imaze guhanuka ku manga,ikikijwe n’imbangukiragutabara 19,  SIC Television yo ikaba  yatangaje ko iyi modoka yahanutse ku manga ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Umuyobozi w’agace ka Caniço gaherereye kuri iki kirwa kivukaho icyamamare muri ruhago “Cristiano Ronaldo” witwa Filipe Sousa yagize ati “Nta magambo nabona avuga uko ibyabaye byagenze.Ndumva uburibwe bw’abaguye muri iyi mpanuka.”

Filipe Sosa yakomeje atangaza ko abantu baguye muri iyi mpanuka y’imodoka barimo abagore 17 n’abagabo 11. Ariko amakuru aremeza ko Umunya Portugal wari uyoboye aba ba mukerarugendo na shoferi wabo,barokotse iyo mpanuka.

 

TETA Sandra

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment