Imirimo mishya yahawe uwarukuriye imbonerakure byafashwe nk’agashinyaguro


Uwari Umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi Eric Nshimirimana,   yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNB. Umuryango Human Rights Watch watangaje ko guha kumuha izo nshingano ari agashinyaguro ku nzirakarengane z’ubugizi bwa nabi bushinjwa Imbonerakure.

Uyu muryango unavuga ko ari ikibazo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi, ikindi ni ukuba uyu Nshimirimana wahawe kuyobora RTNB nta bunararibonye afite mu itangazamakuru.

Hashize igihe abagize Imbonerakure bashinjwa kwica, gufata ku ngufu no gusahura abatavuga rumwe na Leta guhera mu mwaka wa 2015.

Lewis Mudge, Umuyobozi wa Huma Rights Watch muri Afurika yo hagati yagize ati “Nshimirimana agomba kubazwa ibyakozwe n’Imbonerakure ubwo yari aziyoboye aho guhembwa kuyobora ikigo cy’itangazamakuru gikomeye mu gihugu.”

Nshimirimana ahawe kuyobora Radiyo na Televiziyo by’Igihugu mu gihe muri Gicurasi umwaka utaha hateganyijwe amatora rusange arimo n’aya Perezida.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment