Imibereho y’abagore b’abazunguzayi mu bihe bya Covid-19


Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda,  hagaragaraga mu bice binyuranye abagore bikoreye udutaro turiho ibiribwa binyuranye, cyangwa bakabitereka ahantu runaka hagahinduka nk’agasoko. Hari aho wasangaga ubuyobozi bubahinda, ahandi bikorera nta kibazo ndetse ugasanga banakundwa kuko bagurisha make.  Ariko bamwe muri bo bemeza ko kuva Covid-19 yaza, y’ubucuruzi bwabo ntibukijyenda. 

Nyiramongi Jeannette utuye mu mudugudu wa Giticyinyoni, Akagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, ucuruza imbuto zinyuranye, yatangaje ko Covid-19 yabashyize mu kato, ngo kuko nta cyizere abaguzi bakibagirira.

Ati “Usigaye ubona abakiriya batwishisha,  uwo weretse imari ukabona adakeneye no kubireba kuko baba badushinja ko nta bwirinzi buhagije dufite bwa Covid-19, nyamara bakirengagiza ko mu masoko ari ho yagaragaye”.

Nyiramongi atangaza ko ibi bisa no kubashyira mu kato, ngo kuko ibi bibazo byazanywe na Covid-19 bitaratangira ataburaga inyungu iri hagati y’amafaranga 3000 cyangwa 4000 ku munsi, bikamufasha gutunga umuryango, ngo dore ko afite abana batanu n’umugabo we wamugaye akoze impanuka mu kazi, ariko ubu ngo ajya no kubona 1000 bigoranye.

Ibi Nyiramongi atangaza byanashimangiwe na Uwamurera Antoinette utuye mu mudugudu wa Misibya, akagali ka Ruliba, umurenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, aho yemeza ko nawe acuruza imboga zinyuranye, mbere ngo yashoboraga no gucuruza udutaro 4, buri kamwe ataburahoraho inyungu y’amafaranga 1000, ariko ubu rwose ngo ubucuruzi bwarapfuye kuko umukiriya yegereye amuhunga.

Ati ” Njye igishoro kigiye kunshirana, kuko imboga nsigaye nzirira,  izindi nkazihombya mu baturanyi kugira ngo zitapfiraho, ariko icyo nasaba abakiriya rwose bareke kutwishisha,  bitubonamo Coronavirus, kuko natwe dukunda ubuzima bwacu turirinda,  bongere batugirire icyizere nka mbere y’iki cyorezo kigiye kutwicisha ubukene n’imiryango yacu”.

Ibi byatangajwe n’aba bazunguzayi, byanemejwe n’abantu banyuranye bari muri gare ya Nyabugogo, yaba abagenzi ndetse n’abakoreramo bose intero yari imwe, bati ” Nta bwirinzi bw’abazunguzayi kuri Covid-19 “.

Ikindi bahuriraho ngo ni ukuba ibyo bacuruza usanga abantu babikabakaba kandi ntibabigure, kandi ababicuruza nabo bakabikoramo, yemwe ngo ntibanatinye kubirya bitogeje.

Inzego zinyuranye za leta zemeza ko kuzunguza ari ubucuruzi butemewe kandi koko bwuzuye ingorane zo gukwirakwiza Covid-19, ahubwo babashishikariza kujya mu masoko yemewe kugira ngo nabo ubwabo birinde.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment