Imbogamizi mu kwirinda virusi itera SIDA zikomereye urubyiruko rwa Nyakarambi


Mu gasantire ka Nyakarambi gaherereye mu karere ka Kirehe havugwa uburaya bukabije, kugeza ku bana b’imyaka 14 bavugwaho kwishora mu busambanyi. Igitangaje muri iyi santire ni uko aho usanze abakobwa 10 muri bo 5 baba bafite agapira ko kuboneza urubyaro mu kaboko ndetse bakaba bumva ko ari ubwirinzi bubarinda inda na virusi itera SIDA kuko iby’agakingirizo batabikozwa. Ku rundi ruhande abasore baho bagatangaza ko bafite imbogamizi mu kubona udukingirizo.

Akarere ka Kirehe, kamwe mu tugize intara y’Iburasirazuba, gafite isantire ya Nyakarambi ihuriramo abanyamahanga banyuranye by’umwihariko abashoferi b’ibikamyo bituruka muri Tanzaniya, ibi bikavugwa ko ariyo ntandaro y’ubusambanyi bwinshi mu rubyiruko rwaho rukurikiye amafaranga y’aba banyamahanga. Urubyiruko rwaho rukaba rwemeza ko rwayobotse kuboneza urubyaro aho harimo n’abibwira ko baba banirinze kwandura virusi itera SIDA, hakaba n’abagifite imyumvire ko agakingirizo kabishya imibonano mpuzabitsina bati “ni nko kurira bombo mu isashi”.

Urubyiruko rwa Kirehe ruti “ Turi mu byago byo kwandura virusi itera SIDA cyane”

Nsabimana Asafi, wo mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, akagali ka Gatarama, umudugudu wa Kanyabihara, akaba akora ubukanishi, atangaza ko kwirinda virusi itera SIDA mu rubyiruko rwa Nyakarambi bifite imogamizi nyinshi.

Ati: “Inaha ubona umwana w’’umukobwa w’imyaka 14 afite agapira mu kaboko ko kuboneza urubyaro, ibi bituma najya gusambana azabikora nta bwoba kuko bazi ko iyo bashyizemo agapira ibintu byose baba babirangije. Ikindi kibazo gituma kwirinda virusi itera SIDA bikigoye cyane inaha kubona agakingirizo ni ikibazo, bari bakwiriye gushyiraho ahantu abantu bakeneye agakingirizo bakabona ku buntu, kuko inaha uburaya bukorwa n’abakobwa bakiri batoya rero kugura agakingirizo ntibiborohera.”

Nsabimana Asafi atangaza imbogamizi ziri mu rubyiruko rwa kirehe mu kwirinda virusi itera SIDA (Foto: umuringanews.com)

Yakomeje agira ati: “Inaha ikigaragara batinya inda kurusha SIDA, hakenewe ko abana bigishwa uburyo bunyuranye bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA by’umwihariko ikoreshwa ry’agakingirizo kuko abana ba hano barikujije cyane, kandi inaha hari ubusambanyi bwinshi binatuma abana benshi bava mu ishuri, urabona hano tuzengurutswe n’ibihugu bibiri, rero abagabo baho bazana ibyo bashukisha abakobwa bacu bagakora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo akaba ari yo ntandaro y’ubwandu bwa virusi itera SIDA buzenguruka mu rubyiruko rwacu.

Byukusenge Aline ati ” Baboneza urubyaro ariko iby’udukingirizo ntibabikozwa ngo nta bombo mu isashi” (Foto: umuringanews,com)

Byukusenge Aline, utuye mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina, mu kagali ka Ruhanga,mu mudugudu wa Nyakarambi ya Kabiri, akora mu kabari ko mu isantire ya Nyakarambi atangaza ko urubyiruko rwinshi rutinya inda kurusha SIDA, abandi bakanga gukoresha agakingirizo nkana.

Ati: “ Hano abakobwa baho baboneza urubyaro, bambara udupira mu maboko ariko ibyo gukoresha agakingirizo ntibabikozwa bavuga ngo ‘nta kurira bombo mu isashi’. Kuba tunegereye umupaka wa Tanzaniya byongera iki kibazo kuko umunyamahanga washoye amafaranga ye menshi ntiyakozwa ibyo kwambara agakingirizo, ntibakemera rwose abenshi bavuga ko bataranagakora mu ntoki, bitwaza ko gatuma bataryoherwa bityo n’abakobwa b’inaha bakajyendera muri uwo mujyo.

Shumbusho Alphonse ati ” Urubyiruko rwariraye ruzi ko SIDA yacitse”

Shumbusho Alphonse utuye mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina, akagali ka Ruhanga atangaza ko muri Nyakarambi urubyiruko rwaho rwiraye, harimo n’abadatinya kuvuga ko SIDA yacitse.

Ati: “Ugucika k’ubukangurambaga kuri virusi itera SIDA byatumye urubyiruko rwirarara rwibwira ko SIDA yacitse, bigatuma bishora mu busambanyi nta gakingirizo cyane ko muri kano gace kacu haza abanyamahanga benshi bakeneye indaya kandi nta zindi ni abakobwa bo muri Kirehe ari nako babatera virusi itera SIDA, nabo bakayikwirakwiza mu basore n’abagabo ba hano.

Ubuyobozi  buti “Urubyiruko rutinya inda kurusha SIDA, inaha SIDA irahari n’ubwandu bushya buracyahari”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere yemeranya n’ibitangazwa mu rubyiruko rwa Nyakarambi, aho atangaza ko virusi itera SIDA muri Nyakarambi ihari, ko hari n’impamvu zituma irushaho kwiyongera.

Ati: “Ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA mu karere ka Kirehe kiracyahari by’umwihariko muri Nyakarambi, yaba abayanduye mu gihe cyashize, haba kandi n’ubwandu bushya buracyagaragara. Intege nke zikaba zari mu kutipimisha virusi itera SIDA umuntu yakwandura akajya mu kwivuza mu kinyarwanda. Ikindi kibazo ni ubukangurambaga butamanuka ngo bugera hasi ku mudugudu no mu byiciro binyuranye mu rubyiruko.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere ati ” Urubyiruko rutinya inda kurusha virusi itera SIDA” (Foto: umuringanews.com)

Ku kibazo cy’urubyiruko ruhitamo kuboneza urubyaro rwibwira ko byose rwabikemuye harimo no kwandura virusi itera SIDA, n’abandi bagifite imyumvire ko agakingirizo kabishya imibonano mpuzabitsina, uyu muyobozi yasubije ati: “Urubyiruko rwinshi rutinya inda kurusha uko rutinya virusi itera SIDA, turi gukora ubukangurambaga mu rubyiruko, ikindi dufite abafatanyabikorwa badufashije mu minsi yashize kubona udukingirizo tudushyira ahanyura abanyamahanga kugira ngo batubone  badukoreshe hanyuma tukanakangurira abacuruzi bose b’inaha gucuruza udukingirizo.”

Imibare iva mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu karere ka Kirehe, igaragaza ko abanduye virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bwayo bari hejuru ya 3800, ngaho kuva mu kwezi kwa karindwi 2022 kugeza mu kwa gatatu 2023 abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18 ni 117 bavuye ku bangavu 950 bagaragaye mu mwaka wa 2022 wose, bigaragara ko koko gahunda yo kuboneza urubyaro bayishyize mu bikorwa ariko hagikenewe n’ubukangurambaga mu kubafasha kwirinda virusi itera SIDA.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment