Ikwirakwizwa rya Coronavirus riterwa n’abatwara amakamyo ryahagurukiwe


Ikibazo cy’umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid 19 mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, cyaganiriweho mu nama yahuje abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi n’abashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bemeranyijwe ko abashoferi b’amakamyo, mbere yo kwinjira mu kindi gihugu bazajya bapimirwa iwabo kandi hakurikiranwe urugendo rwabo rwose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bwifashishwa mu gukurikirana ibicuruzwa byinjiye mu gihugu.

Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati “Umushoferi utwara rukururana agiye kujya ahaguruka mu gihugu cye yasuzumwe ku buryo azaba afite na certificat yemeza ko nta ndwara arwaye ndetse ayo makuru hakabaho kuyahanahana hagati y’ibihugu byose bigize uyu muryango. Icyo rero ni inkuru nziza kuko umuntu azaba azi ngo uyu mushoferi uri mu muhanda mu minsi 14 certificat ifite agaciro kayo nta kibazo yagombye kudutera kuko icya mbere laboratwari azasuzumirwamo izaba yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ukorera muri icyo gihugu arimo. Icya kabiri ni uko uwo muntu ahawe amabwiriza yo kwirinda mu nzira hose anyura hazaba hari ahantu yemerewe guhagarara. Kuva Mombasa kugera Uganda, aho umuntu azajya ahagarara harazwi, ntazajya ahagarara ngo ajye mu giturage guhura na kanaka na kanaka.”

Uko iminsi yagiye ihita, abatwara aya makamyo ni bo bavagamo umubare munini w’abanduye covid 19. Minisitiri w’Ubuzima avuga ko gukoresha ubu buryo ari ukwirinda ko itsinda ry’aba bashoferi ryahinduka indiri y’iki cyorezo.

Ati “Ubwo ikiyongereyeho ni uko nibura tugiye kugira abashoferi bapimwe, ntabwo ari ko byari bimeze ubu ngubu. Ni icyemezo cyiza hazabaho gushyiramo ingufu kugira ngo amabwiriza uko yatanzwe yubahirizwe, twirinde ko iri tsinda twita ngo ni iry’abashoferi batwara za rukururana ryahinduka irikwirakwiza icyorezo ahubwo nitumara kubona amakuru ahagije ko mu muhanda noneho hari abashoferi badafite bwa bwandu bizatworohereza akazi kubakurikirana no kumenya uko bakirwa, uko bagenda bakagaruka mu minsi 14 buri gihe tukongera tukareba niba basuzumwe.”

Mbere y’uko ubu buryo bujyaho, umushoferi yinjiraga bikaba ngombwa ko aherekezwa kuva ku mupaka kugera aho ajyanye ibicuruzwa bye hirindwa ko yagira aho ahurira n’abandi bantu bakaba bakwanduzanya. Mu gukoresha ubu buryo, uko guherekezwa ntikuzongera kubaho.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro Ruganintwari Pascal avuga ko uretse kwizera neza ko Covid 19 izaba ikumiriwe, ngo hari n’ikiguzi kubaherekeza byasabaga kikaba kivuyeho.

Ati “Uyu munsi urabona ko mu Rwanda twaherekezaga imodoka, buriya biraduhenda cyane. Biba bisaba abapolisi babigenda inyuma ntavuze indi mirimo ijyaho, muri make birahenze. Ariko dukoresheje iyo system urumva ko nta mpamvu yo kwirirwa tugenda inyuma y’imodoka. Tuzajya tureba gusa muri system abantu bakajya kureba ahabaye ikibazo gusa. Umushoferi avuyemo ni uguhamagara inzego ziri hafi aho uwo muntu bakamukurikirana bamubuza guhura n’abaturage.”

Ndarubogoye Abdul uhagarariye abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka aremeza ko ubu buryo buzabafasha cyane kandi ko biteguye kubishyira mu bikorwa.

Ati “Ubwo babitekerejeho gutyo ni ingamba nk’izindi nk’izari zisanzweho zo gukoresha agapfukamunwa, gukaraba n’ibindi. Ni ukuvuga ko bizagira ingaruka nziza kuri bo. Ubwo nibijyaho tuzabimenyesha abashoferi bacu uburyo bagomba kubyitwaramo.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki cyorezo kikimara kugaragara ku butaka bw’u Rwanda,umubare munini w’abacyandura wabanje kuba mu binjiraga mu gihugu bava hanze. Imipaka bayifunze hakurikiyeho gushakisha abo babaga bahuye na bo bose. Kugeza ubu, imibare ishyirwa ahagaragara buri munsi na MINISANTE igaragaza ko abanduye aba ari aba bashoferi b’amakamyo n’abo bahuye nabo.

SOURCE: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment