Ikoranabuhanga mu buhinzi ryaba igisubizo ku bidukikije no kurwanya inzara


Ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa mu ikoranabuhanga ku buhinzi bugaragaza ko gukoresha imbuto nshya hifashishijwe ibihingwa byahinduriwe ituremangingo  bizatuma umusaruro wiyongera binabungabunge ibidukikije. 

Iyi ntero ivuga ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo  bishobora kuzana igisubizo kuri byinshi itangiye kuvugwa mu gihe isi yugarijwe n’ ikibazo cy’ imihindagurikire y’ ibihe igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’ ibinyabuzima  (abantu, ibimera n’ inyamaswa).

Ubushakashatsi ku bihingwa by’ ingenzi mu bisanzwe bitunga abanyarwanda by’ umwihariko nk’ imyumbati hagaragayemo indwara  yiswe kabore, mu rutoki habonekamo kirabiranya ndetse no mu muceri harimo ikibazo cy’ umunyu muke ushobora gutuma abana bawurya bagwingira.

Hari icyakorwa

Aganira n’umuringanews.com, Dr Athanase Nduwumuremyi yatangaje ko ubushakashatsi bari gukora bukozwe nyuma yo kwegeranya ibimenyetso simusiga bituma ubuhinzi bubangamirwa kandi byose bishingiye ahanini ku ngaruka z’ imihindagurikire y’ ikirere ku buhinzi busanzwe butunze abatuye isi.

Yagize ati “Ikoreshwa ry’ iri koranabuhanga ku buhinzi rizatuma dushobora guhangana n’ ikibazo cy’ inzara n’ imirere mibi, kuko abahinzi bazeza byinshi niyo mpamvu umuhinzi agomba kubyakira akumva ko iyi mbuto nshya ije gukemura ikibazo cy’ imbuto zarwaraga cyane ntizishobore guhangana n’ indwara.”

Mu gihe abahinzi n’abakoresha umusaruro wabo bagira impungenge ku mbuto nshya y’ ibihingwa byahinduriwe uturemangingo, bagaragaza impungenge ko byazabagiraho ingaruka mu buzima nko kurwara kanseri zibasira ingingo zinyuranye n’ ibindi, Dr Nduwumuremyi  yabamaze impunge aho yemeza ko ahantu hose iri koranabuhanga mu buhinzi rikorwa ryasuzumwe kugeza ubu nta kibazo kiraboneka.

Ati “Reka mbamare impungenge! mu guhindura uturemangingo tw’ ibihingwa dukoresha uburyo gakondo kuko icyo twongeramo ni umunyu no guha imbuto ududahangarwa bwo kurwanya indwara.”

Kugeza ubu iyi mbuto yahinduriwe uturemangingo ntirahingwa mu Rwanda n’ ubwo yakozweho ubushakashatsi bwimbitse kuko itegeko ntiribuza abashakashatsi gukora mu mudendezo n’ ubwisanzure ariko ntibemerewe gusakaza imbuto mu bahinzi mu gihe itegeko ritarasoka ku mugaragaro.

Mu Rwanda, itegeko ryemeza guhindura uturemangingo tw’ ibihingwa rigeze mu maboko ya Minisitiri w’ Intebe,  mu gihe Kenya imaze igihe gito yaremeje ko iyi mbuto yasakazwa mu bahinzi.

 

 

Yanditswe na NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment