Ikipe y’Igihugu y’Abagore iheruka gukina n’iya Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho yanganyije umwe, itsindwa undi, kuri ubu yazamutse imyanya itatu ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho yagiye ku mwanya wa 165 ivuye ku wa 168.
Uru rutonde ruzongera gusohoka mu mezi atatu ari imbere, tariki ya 11 Kamena 2025, iyi kipe yahuye n’ikipe y’igihugu yo yamanutse imyanya umunani igera ku 100.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ikipe y’Igihugu ya Tanzania na Kenya zazamutseho imyanya irindwi, aho Tanzania ya mbere muri aka karere iri ku mwanya wa 138 mu gihe Kenya ari iya 142.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria niyo ya mbere muri Afurika, ikaba iya 36 ku Isi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari ubukombe muri iyi mikino, iracyari ku mwanya wa mbere ku Isi.
Muri rusange Kenya ni yo yazamutse imyanya myinshi mu gihe Tunisia ariyo yitwaye nabi cyane kuko yamanutseho imyanya 11.
INKURU YA TETA Sandra