Ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kigiye gufungurwa mu Rwanda


Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya yasinyiwe mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya, ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete naho ku ruhande rw’u Burusiya yashyizweho umukono na Alexey Likhachev uhagarariye ikigo cya Leta gishinzwe ingufu cyitwa ROSATOM, aya masezerano akaba ari y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie) ndetse zifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi, mu bijyane n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amb. Gatete yatangaje ko u Rwanda ruri gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hatirengagijwe kurengera ibidukikije. Yanemeje ko aya masezerano azarufasha mu kongerera ubumenyi abakora muri izo nzego binyuze cyane mu kohereza abanyeshuri kwiga ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bijyanye no kuvura indwara, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kongera ingufu zikoreshwa mu gihugu.

Ministre Gatete yatangaje ko imirimo ituma u Rwanda ruhabwa ubumenyi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kuri ubu yatangiye, aho abanyeshuri b’abanyarwanda bagiye mu Burusiya kwiga imikorere n’imikoreshereze ya zo. Yavuze kandi ko hazakomeza koherezwa n’abandi bazajya bahabwa n’amahirwe yo kwimenyereza muri ROSATOM.

Aleksey Likhachev uhagarariye iki kigo yatangaje ko bishimiye gusangiza u Rwanda ubunararibonye bw’imyaka isaga 70 bafite mu bijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa by’iterambere.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment