Ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje gufata intera


Inzego zitandukanye zikomeje gushakira umuti ikibazo cyo gusambanya no gutera abana inda, gikomeje gufata indi ntera ndetse imibare igaragaza ko uko umwaka utashye, kigenda gihindura isura.

Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Iki kibazo cyahawe umwanya uhagije mu kiganiro Intambwe Iganje cyatambutse kuri RBA, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana, yavuze ko imibare itangazwa n’inzego bireba itagaragaza ikibazo nyirizina, kuko hari abana basambanywa ariko ntibizamenyekane.

Ati “Abo twabonye irerekana abana babyariye kwa muganga bafite imyaka hagati ya 15-19, ntabwo imibare ya hariya yabashije kwerekana abasambanyijwe batatewe inda, batabyariye kwa muganga. Ntabwo yabashije kutwereka abagize ihungabana batagisohoka mu nzu, utwana duto turi munsi y’imyaka itanu, icumi… dusambanywa, kandi muri abo bana bahohoterwa n’abo barimo.”

Yavuze ko imibare y’abana basambanywa iruta izwi, ku buryo ikibazo kimaze gufata indi ntera kurusha uko abantu bagitekereza, kandi ingaruka zacyo zirakomeye haba ku mwana, ku muryango kuko usanga ari isoko y’amakimbirane ndetse no ku gihugu ubwacyo.

Yakomeje ati “Muri buriya bushakashatsi bwegeranyijwe, dusanga nibura uhereye kuri iriya mibare yagaragaye, kimwe cya cumi ari cyo cyonyine kiregerwa. Ese icyenda ku icumi bihera he? […] Mureke dushakire hamwe nk’Abanyarwanda, nk’abantu babonye ikibazo kigenda kizana uburemere, ni iki twakora tutakoraga kugira ngo kino kibazo tukirandure burundu? Kuko turamutse tubikomeje nk’uko twakoraga, nacyo cyakomeza kikatwigaragambya imbere.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Colonel Ruhunga Jeannot, yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gihangayikishije umuryango Nyarwanda, ari nayo mpamvu amategeko agihana yagiye “akomezwa” kugira ngo “akange n’ufite ubushake cyangwa n’uwabikoze ahanwe by’intangarugero.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko iyo indangagaciro z’umuco Nyarwanda ziba zubahirizwa, iki kibazo kiba kitavugwa, ku buryo kigaragaza “ugutsindwa kw’Abanyarwanda” kuko hari umurongo barenze.

Col Ruhunga yavuze ko u Rwanda rwahoranye intwari n’ibigwari, ariko gusambanya abana kugeza no mu b’imyaka itatu “si iby’i Rwanda, ni inzaduka zatugwiririye.”

Yakomeje ati “Ni nayo mpamvu ibintu bitari mu mico y’abantu, kubirwanya biba bishoboka. Iyo biri mu mu migirire no mu mibereho y’abantu baremera bakabana nabyo, ariko kurandura ikintu cyabagendereye, gisanzwe atari icyanyu, birashoboka.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Ruhunga Jeannot, yasabye inzego zose gufatanya mu kurwanya ibi byaha no gutangira amakuru ku gihe
Hari ababyeyi bahishira abanyabyaha

Umubyeyi witwa Havugimana Francine wo mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko ababyeyi bagomba gufata abana kimwe, ariko iyo utangiye kuzinzika icyaha cyakorewe umwana w’umuturanyi mu guhishira uwamusambanyije, aba ari ikindi kibazo.

Ati “Ubona rero ababyeyi twarataye inshingano mu buryo bukomeye, bikanahembera iki cyaha kuko iyo habaho ko tucyanga tukacyamagana, tukabivuga kandi ku gihe, ntabwo biba bigeze aha. Ariko birababaje, rya fatanyacyaha, ugasanga umuntu wagusambanyirije umwana akamwangiza, ari wowe ujya kumugemurira afunzwe, aho ndavuga ababyeyi, ugasanga ni wowe ujya kumushinjura.”

Yasabye ababyeyi kwikebura kuko usambanyije umwana aba amwangirije mu mubiri n’ubuzima bwe buri imbere, kandi ari we muyobozi w’ejo hazaza.

Yanakomoje no ku babyeyi bacumbikira nk’abantu mu ngo babita ba ‘tonton’, ugasanga ntibabagenzura ku buryo ushobora gusanga bangiza abana umunsi ku munsi kandi umubyeyi ntibarabukwe.

Col Ruhunga yavuze ko kugenza ibyaha byo gusambanya abana habamo imbogamizi, kuko nk’icyaha gukubita, uwahohotewe ahita ajya kurega ariko gusambanya abana hagakoreshwa amayeri.

Ati “Umushuka aba yateganyije n’uburyo akomeza kumushuka kugira ngo atanamurega. Ukurikiye ubuhamya bumwe, umwana ntavuga ko ababajwe no gusambanywa, ababajwe n’uko uwamusambanyije yamwihakanye, yakuyeho telefoni, ni cyo kirego afite. Hashize igihe asambanywa, ntabwo yareze, ibyo rero nibyo bibazo duhura nabyo mu kugenza iki cyaha.”

“Ibirego tubona ni iyo hakoreshejwe imbaraga cyangwa se habaye ikibazo nyuma ibyo yagerageje kumushukisha atabimuhaye, icyo gihe ikirego kiraza, ari naho tugirira ikibazo cy’ibimenyetso kuko bashobora kubana umwaka n’umuryango waracecetse, bagirana ikibazo akabona gutanga ikirego, kuzasubira inyuma, kubona ibimenyetso by’umwaka ushize… kereka iyo habayemo gutwara inda, ubu kubera ko dufite kiriya kigo gipima ADN turabibona. Ariko se ni bangahe baza gutanga ikirego?”

Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango Transparency International mu Rwanda, yavuze ko abantu bose iki kibazo batari bakigira icyabo, kandi ngo igihe bitarakorwa kizakomeza kuruhanya.

Ati “Igihe cyose iyo iki kibazo kivutse, usanga uruhande rushyiramo imbaraga nyinshi ari urushaka kurengera ukekwaho iki cyaha. Icyo gihe bihita bitera impungenge kuko usanga, ntabwo turagiha uburemere gifite kandi ni bunini cyane.”

“Ariko tukongera tukanacyumva nabi twese muri rusange, kubera ko twebwe tubona ikibazo kuko umwana yatewe inda, akaba ariho kivugwa ngo umwana yatwaye inda, ariko umwana wese usambanyijwe bifite icyo byica no mu mutwe. Ugasanga gusambanya umwana ubwabyo si byo dutinzeho, turatinda cyane ku watewe inda.”

Yavuze ko igihe hakiri ababyeyi bacecekesha abana bababuza kurega bakabizeza kubafasha kurera umwana uzavuka nibasanga bafitanye isano, cyangwa umugore agahishira umugabo we, umukuru w’umudugudu agahishira umucuruzi baturanye ukekwaho gusambanya umwana, bikwiye gutera impungenge “nk’ikibazo kiri kutwambura ubunyarwanda.”

Nubwo hari ikibazo cy’ibimenyetso, hari abakurikiranwa

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana, yavuze ko ikibazo cyo gusambanya abana gikomeye, ku buryo umuti washakirwa mu ndangagaciro z’Abanyarwanda nk’uko bishatsemo umuti ku bindi bibazo igihugu cyagiye gihura nabyo, mbere yo gushakira mu bijyanye n’amategeko.

Yavuze ko gusambanya umwana usanga akenshi ari icyaha gikorerwa mu bwishiho, mu miryango, aho baragiye inka n’ahandi mu bwihisho.

Yakomeje ati “Hari ubwo tubona ibimenyetso nyuma, tugasubirishamo imanza rimwe na rimwe n’abantu baragizwe abere. Kubera iki? Kubera ko Se w’umwana yamenyekanye, akamenyekana nyuma y’imyaka itatu umwana yaravutse, uwasambanyijwe ntiyabivuze, nyina ntiyabivuze, se ntiyabivuze n’umuturanyi ntiyabivuze.”

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco yagaragaje ko nubwo hari igihe kubona ibimenyetso bigoye, ibyaha byo gusambanya abana bikomeje gukurikiranwa
Mutangana yavuze ko muri rusange imanza zo gusambanya abana Ubushinjacyaha buzitsinda hejuru ya 80%.

Yakomeje ati “Duhereye mu 2017/17, imanza zasomwe ni 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246, [uburyo twatsinze] biri ku kigero cya 81.85%. Umwaka wakurikiyeho 2017/18 imanza zasomwe ni 1480, twatsinze 1168, dutsindwa 312, [twatsinze] ku kigero cya 78.9%, murumva ko igipimo dutsindiraho imanza cyagabanutseho gake.”

Umwaka ushize Ubushinjacyaha buvuga ko hasomwe imanza 1673 butsinda 1222, butsindwa 451, aho bwazitsinze ku kigero cya 73%.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko hari aho abantu bagera bakumva ubuhamya bubabaje bw’ahantu bavuga ko “iyo bwije inka ntitahe papa na mama badashobora kuryama batazi aho inka yagiye, ariko umwana iyo atatashye bararyama bagasinzira.”

Yavuze ko gusambanya abana ababyeyi bamwe babyumva ariko hari n’abatabiha agaciro gakwiye, ari nayo mpamvu iyo bibaye, abantu bamwe bajya mu kunga cyangwa gushaka kubikemurira mu muryango.

Inararibonye Abdul Karim Harelimana, yavuze ko ababyeyi bafite uruhare runini mu kurwanya iri hohoterwa ry’abana, kuko usanga hari inshingano baretse kandi zari nziza mu mibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Muri byo, ni ukuvuga ngo abana tubahaye ‘ubwigenge’ kuko atari n’ubwigenge bwa nyabwo, niba ari ubwenge butuma umwana agenda impyisi zimutegereje aho hanze wowe wiyicariye mu nzu, ababyeyi tugera aho umwana akiri imyaka 12 no munsi ho gatoya, ngo agiye kuruhukira kwa kanaka, ku nshuti ye nayo utazi neza, kera wa muryango ababyeyi bazi ko utita ku bana babo, ntabwo ababyeyi bawe bapfaga kukwemerera ko ujyayo.”

“Hari no mu rugo noneho, televiziyo irafunguye amasaha 24, umwana w’imyaka umunani, icyenda, icumi, yahawe telefoni irimo Isi yose, ibibi n’ibyiza birimo kandi umwana hari ubwo ashaka kugana kuri ibyo bibi, izo ni impyisi ziba zihishemo aho, tukamwihorera, washaka kuyimwaka yarira ngo oya nimumureke, bakamusubiza.”

Yavuze ko kera hanagenzurwaga uko abana bitwara, ariko ngo byavuyeho, ku buryo ababyeyi bakwiye gusubira ku nshingano zabo z’umwimerere.

Pasiteri Mukiza Joas uhagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko amadini akwiye kugira uruhare mu kwigisha imiryango, kuko hari ubwo bajya ku ruhande, asaba ababyeyi kwegera abana bakabaha umwanya uhagije wo kuganira nabo.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

@umuringnews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment