IGP Felix Namuhoranye yatanze impanuro zikomeye ku bapolisi berekeje mu butumwa bw’amahoro


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo, yahaye impanuro abapolisi 340 bitegura kujya muri butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu byombi.

Ubwo yabahaga impanuro, IGP Felix Namuhoranye yabibukije inshingano zabo nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati: “Icyo musabwa ni ugukomeza guhesha ishema igihugu, ibendera ry’u Rwanda rigahora hejuru, kandi ibyo bijyana n’ubunyamwuga, disipulini no guhora mwiteguye kuzuza inshingano zanyu mu bihe byose. Mugomba gusigasira ibyo bagenzi banyu bakoze ndetse mukarushaho no kubiteza imbere, ibendera ry’u Rwanda rikarushaho kuzamuka hejuru.”

IGP Namuhoranye yabibukije ko kuzamura ibendera ry’igihugu bigaragazwa no kuba bari aho bagomba kuba bari, mu gihe nyacyo kandi bahakorera icyo basabwa kuba bakora.

Yakomeje abagaragariza ko ntawaba umunyamwuga mu gihe adafite ikinyabupfura, arangwa n’ubusinzi cyangwa atari aho asabwa kuba uri mu gihe gikwiye kandi ahakorera ibyo asabwa gukora.

Ati: “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirangwa n’ubufatanye, guhuriza hamwe no kwiyemeza bigaragarira buri wese; kirazira gukora ibinyuranye na byo.

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, u Rwanda ruratangira gusimbuza abapolisi rwohereje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) no muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Bagize amatsinda abiri ari yo RWAFPU IV rigizwe n’abapolisi 180 bayoboye na Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, bazerekeza ahitwa Bangassou muri Repubulika ya Santarafurika, n’itsinda RWAFPU III rigizwe n’abagera ku 160 biganjemo umubare munini w’abapolisikazi, rizerekeza muri Sudani y’Epfo mu Murwa Mukuru Juba, rirangajwe imbere na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya.

Icyiciro cya mbere cy’itsinda RWAFPU III kigizwe n’abapolisi 40  bazerekeza muri Sudani y’Epfo, kirahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, bagenzi babo 120 bakazahaguruka nyuma mu mpera z’uku kwezi, mu gihe abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU IV bazahaguruka i Kigali ku itariki ya 9 Ugushyingo berekeza muri Santarafurika.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment