Icyo Sena yatangaje ku ngengo y’imari yagenewe mu bihe bya Covid-19


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ibitekerezo bya Sena ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2020/2021.

Iyo Nteko Rusange yagejejweho ubusesenguzi bwa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku bitekerezo bya Sena nk’uko bisabwa n’amategeko.

Komisiyo yashimye ko nubwo icyorezo cya COVID -19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 yiyongereyeho miriyari 228 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iy’umwaka ushize.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nkusi Juvenal, yagize ati: “Turashima ko nubwo icyorezo cya COVID -19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 yiyongereyeho miriyari 228 ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2019/2020”.

Yavuze ko ibikorwa bishyigikira imibereho myiza byiyongereyeho 4% ugereranije n’umwaka ushize wa 2019/2020.

Yagize ati “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021, ibikorwa bijyanye no guteza imbere imibereho myiza byiyongereyeho 4% ugereranyije n’umwaka wa 20219/2020 kugira ngo Igihugu kirusheho guhangana n’ingaruka za COVID-19”.

Yakomeje avuga ko ingengo y’imari y’umwaka 2020/2021 ikomeje gushingira ku nkingi za Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1), hagamijwe kwihutisha iteramabere ry’ubukungu; guteza imbere imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, yanashimye ko habayeho kungurana ibitekerezo hagati y’ibiguhugu byo mu Karere ku cyahurizwaho mu kugena imirongo migari y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021.

Senateri Nkusi ahamya ko uburyo ingengo y’imari yasaranganyijwe bwahindutse hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ati “Habonetse miriyari 187 zasaranganyijwe mu bikorwa byihutirwa aribyo urwego rw’ubuhinzi, kubaka ibyumba by’amashuri no kugaburira abana, kongera ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bigezweho mu nzego z’ubuzima”.

Komisiyo isanga umushinga w’ingengo y’imari uzafasha guhangana n’ibibazo igihugu kirimo no kugera kuri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1).

Ubwanditsi: @umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment