Icyo OMS isaba mu gukumira Ebola muri Congo


Mu mezi 9 ashize icyorezo cya ebola kimaze kwica abatari bake mu gice cy’ uburasirazuba bwa Congo, kugeza  ubu hakaba hamaze gukingirwa abantu bagera ku 111,000, muri aba bakingiwe ni abagiye bagira aho bahurira n’umuntu wanduye Ebola cyangwa abahuye na bagenzi babo bagize aho bahurira n’uwayanduye, akaba ari muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima “OMS” yatangaje ko ibyo bidahagije mu guhangana na ebola.

Mu itangazo OMS yashyize hanze yagize iti “Umubare w’abantu bashya bandura uragenda wiyongera ku ruhande rumwe bitewe n’ubugizi bwa nabi bwibasira abashinzwe ubutabazi, bikababuza gushyiraho ibigo bishinzwe gutanga inkingo ku bantu bose bafite ibyago byo kwandura Ebola.”

Inzobere za OMS zasabye ko abaturage bategurwa bakumva akamaro ko gukingirwa nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Basabye kandi ko abafite aho bahuriye n’abanduye Ebola bakomeza guhabwa inkingo, ariko bikanakorwa ku bandi bantu batuye mu duce twagaragayemo Ebola mu gihe cy’iminsi 21 ishize.

Ni ku nshuro ya cumi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibasirwa yibasirwa n’icyorezo cya Ebola kuva mu 1976.  Iki  gihugu kikaba kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira abantu benshi bishwe na Ebola nyuma y’Afurika y’Iburengerazuba, aho mu mwaka wa 2014 yishe abasaga ibihumbi 11.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment