Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabaz Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Ugushyingo 2021, yifatanyije n’abo mu karere ka Muhanga mu gikorwa cy’amatora y’Abajyanama ku rwego rw’Akarere, amatora y’abagore 5 bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’akarere. Yabasabye kujya batega amatwi abaturage bakumva ibyifuzo byabo.
Ati “Impamvu dufata Abajyanama mu mategeko y’igihugu cyacu bahagararira abandi, ni uguhagararira abantu benshi batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo. Ku bw’izo mpamvu, bagomba kujya mu baturage, bakabumva, bakabatega amatwi, bakumva ibyifuzo byabo, bakumva ibibabangamiye bishingiye ku miyoborere wenda y’abayobozi cyangwa se ibindi biba bikorwa mu Turere twabo, barangiza bakabizana mu Nama Njyanama”.
Yibukije Abajyanama ko bafite inshingano yo kugaruka kubwira abaturage ibyemezo biba byafatiwe muri Njyanama
Ati “Rero abaturage iyo batabisobanuriwe, hari igihe usanga umuyobozi w’akarere, ajya gusobanura, rimwe na rimwe ntibyumvikane, kandi abajyanama baremeje ibyemezo kandi baraturutse mu baturage, turashaka abajyanama basubira mu baturage, begera abaturage, bazahabwa ubushobozi bubafasha kujya mu baturage. Ibyo bituma bajya batanga ibitekerezo bishingiye ku bibazo by’abaturage, ku byifuzo by’abaturage, aho kuza mu nama uturutse i Kigali, warangiza ugasubira i Kigali, ntubone umwanya wo gusubira muri ba baturage bagutoye”.
Yavuze kandi ko Abajyanama ari abantu bagomba kugira inama Komite nyobozi y’Akarere, ndetse bakaba n’abantu bagomba gutekereza ku bikorwa by’iterambere birebire by’Akarere ku buryo bibasaba kumenya icyo akarere gakeneye, amahirwe akarimo, ibishoboka kuba byazabyazwamo imishinga iteza imbere Uturere, bakabiganiraho ubundi bakabishyira muri za gahunda z’iterambere, ndetse bibaka ari byo bizanitabazwamo igihe cyo gutegura ingengo y’imari, na za gahunda z’ibikorwa za buri mwaka.
Yibukije ko umujyanama avugira abaturage, akabafasha kwihutisha iterambere.Yasabye abajyanama kuzuza neza inshingano zabo bagahagararira neza abaturage babagiriye icyizere no kubigisha kugira uruhare mu bikaborerwa.
Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko kuba Abajyanama barimo gutorwa muri kino gihe ari bakeya ugereranyije n’abatorwaga mu gihe cyashize kuko ubu ari 17, bizeweho kuba bazaba bafite ubuhanga bunyuranye, bujyanye n’ibishobora kuba byateza imbere abaturage mu nzego zitandukanye.
Muri iki gikorwa cyo gukurikirana imigendekere y’amatora y’Abajyanama kandi yanagikoze mu Turere twa Kamonyi na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
ubwanditsi@umuringanews.com