Icyo guverineri Kayitesi yasabye Inama y’Igihugu y’abagore


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuba intangarugero mu bikorwa byiza, birinda kubwiriza abandi gukora ibyo badakora.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo batowe mu Nama y’Igihugu y’Abagore agamije kubategura kwinjira mu nshingano nshya z’ubuyobozi.

Yabereye mu Karere ka Huye ahahuriye abagore 63 barimo abatowe muri Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara n’abatowe ku rwego rw’uturere uko ari umunani tugize iyo ntara.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Kampororo Jeanne d’Arc, yavuze ko ayo mahugurwa agamije kubategura kuba abayobozi beza.

Ati “Ni amahugurwa Inama y’Igihugu y’Abagore yateganyirijwe yo kubategura kujya mu nshingano nshya batorewe mu mezi ashize. Ni amahugurwa yo kubaha ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo basohoze neza inshingano zabo.”

Bamwe mu bagore bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko bungukiyemo byinshi kandi bagiye gushyira imbere ubufatanye mu gukemura ibibazo biri mu turere bahagarariye.

Uzamushaka Selaphine uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko agiye kwita ku kibazo cy’abana bataye ishuri n’icy’umwanda.

Ati “Icyo ngiye kwitaho ni ikijyanye no guta amashuri kw’abana ndetse n’ibijyanye no kurwanya umwanda duhereye mu ngo.”

Guverineri Kayitesi yabasabye kuba intangarugero mu bikorwa byose, abibutsa ko badakwiye kubwiriza abandi gukora ibyo bo badakora.

Ati “Iyo uvuga ibyo udakora ugashaka ko abandi babikora kandi wowe utabikoze, buriya uba uri icyapa kiri kuyobya abandi aho kugira ngo kibayobore. Icyiza cyane buriya iyo uri umuyobozi ukora ibyo wifuza ko abandi bakora kurusha uko wabibabwira gusa ntubikore.”

Yabijeje ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buzakomeza gukorana nabo kugira ngo bafatanye guteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment