Icyo abitabiriye umwiherero wa Unit Club basabwe


Mu butumwa yageneye abitabiriye umwiherero yashimangiye agaciro k’Ubunyarwanda nk’isano ntagereranywa ihuza Abanyarwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo 2020, ubwo Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yatangizaga umwiherero ngarukamwaka.

Abitabiriye umwiherero wa Unity Club Intwararumuri uri kubera mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko

Yakomeje atangaza ko ubunyarwanda ari isoko Abanyarwanda bavomamo isano muzi ibahuza.

ati “Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho. Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika,  ubunyarwanda ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje”.

Yakomeje agira ati “Ubunyarwanda ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri babonye umusaruro wo kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda, bityo abasaba kubushikamaho no kubutoza abandi hifashishijwe uburyo bwose bushoboka burimo n’ikoranabuhanga usanga ryifashishwa n’abashaka kubusenya.

Yavuze ko muri ibi bihe hari abantu bakomeje gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagoreke amateka y’u Rwanda bagamije gusenya ubumwe n’Ubunyarwanda, asaba abanyamuryango ba Unity Club guhoza ijisho n’umutima ku gusigasira icyo gihango.

Yabasabye guhama ku cyemezo bafashe cyo gufasha abanyarwanda kugenda urugendo rutoroshye rw’iterambere bunze ubumwe, bakarenga amacakubiri n’imitekerereze iciriritse.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye abanyamuryango bashya 23, anashimira abatanze umwanya wabo bakitabira uyu mwiherero ngarukamwaka wa Unity Club Intwararumuri.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment