Icyihishe inyuma y’ukwiyongera ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19


Kuri iki cyumweru taliki 4 Mata 2021 Abakiristu bizihije umunsi mukuru wa Pasika, abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane abafatiwe mu bikorwa byo kwinezeza no kunywa inzoga binyuranyije n’amabwiriza wariyongeye.

Abantu 147 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 higanjemo abafatiwe mu bikorwa byo kunywa ibisindisha biturutse ku byishimo by’Umunsi Mukuru wa Pasika wizihizwa n’Abakiristu batari bake.

Mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, umubare munini ni abafatiwe mu karere ka Musanze bagera kuri 79 mu gihe mu yindi minsi imibare yari yaratangiye kugabanyuka kuko rimwe na rimwe hafatwaga abari munsi ya 20 ku munsi.

Mbere yo kwizihiza Pasika, inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’Igihugu zari zaburiye Abanyarwanda zibasaba kutirara ngo batwarwe n’ibirori bya Pasika bibibagize ko bugarijwe na Covid-19.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mbere gato ya Pasika, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagize ati “Hari pasika nyinshi zizaza, zizabaho ntabwo tuzi umubare wazo, ntabwo ari ukuvuga ko Pasika cyangwa indi minsi mikuru ijyanye nayo n’andi masengesho ajyanye nayo uyu mwaka nurangira adakozwe neza bizaba birangiriye aha, k’uwo ari we wese, ku mukirisitu cyangwa ujya gusenga, umwaka utaha icyorezo twagitsinze cyangwa se n’undi utaha abantu bashobora kuzizihiza Pasika neza”

Aba bafashwe bose bajyanwe kwigishwa ngo barusheho gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, banacibwa amande nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Njyanama z’uturere.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment