U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu ngamba zo guhangana na covid-19, ni muri urwo rwego guhera kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima itangiza igikorwa cyo gukingira ikindi cyiciro cy’abanyarwanda cyigizwe n’ingimbi n’abangavu cyari cyarahejwe muri iyi gahunda.
Nk’ uko MINISANTE ibitangaza, gahunda yo kugeza inkingo za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu, ni ukuvuga kuva ku bafite imyaka 12 izatangira kuri uyu wa Kabiri, itangirizwe mu Mujyu wa Kigali. Uko izagenda igezwa mu tundi turere Minisiteri y’Ubuzinma izakomeza kubimenyekanisha.
Itangazo rya MINISANTE rishimangira ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19, u Rwanda ruzakomeza gukingira ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18 y’amavuko mu gihugu hose.
Minisiteri y’Ubuzima yasabye ababyeyi bafite abana bari muri icyo kigero, kuzabafasha kubona urukingo babasinyira urwandiko rubemerera kwikingiza.
NIKUZE NKUSI Diane