Icyafashije Nyagatare guhangana na virusi itera SIDA


Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, mu myaka yagiye itambuka havugwaga virusi itera SIDA cyane, akaba ari muri urwo rwego  ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bahisemo kugasura, hagamijwe kureba uko gahagaze mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse na serivisi zigezwa ku bamaze kwandura. Umuyobozi wa Nyagatare Mushabe Claudian yatangaje ko muri iki gihe bafite umwihariko w’ubukangurambaga bwatumye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka.

Uhereye iburyo ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian, ibumoso bwe ni Bahati Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ABASIRWA

Yagize ati “Uko igihe kigenda, ni nako habaho ubukangurambaga bukorwa n’igihugu, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka, hari igihe twabaga dufite imibare myinshi y’abantu bafite ubwandu bwa SIDA cyane muri santire y’ahantu hitwa Matimba, Karangazi, ariko yagiye igabanuka”.

Uyu muyobozi yanashimangiye ko kuba Akarere ayoboye gakora ku mipaka ya Uganda na Tanzaniya nta ngaruka bigira mu kuba byakongera ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA,yemeje ko n’abayifite mu Karere ayoboye ari iyo banduriye mu gihugu imbere, ibi bihugu by’ibituranyi nta ruhare rubifitemo.

Uhereye iburyo ni Dr Bigirumuhirwa Elvis hamwe n’uwo bafatanya gutanga serivisi zipima zikanatanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA

Dr Bigirumuhirwa Elvis ushinzwe gukurikirana no gutanga serivisi ku bamaze kwandura virusi itera SIDA mu bitaro bya Nyagatare, yatangaje ko ubukangurambaga bakora hifashishijwe abajyanama b’ubuzima bwagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu batinyuka kwipimisha bakamenya uko bahagaze, bityo abamaze kwandura bagafata imiti ndetse n’ingamba zo kwirinda gukwirakwiza ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Dr Bigirumuhirwa yanashimangiye ko ubu bukangurambaga bwanagize uruhare mu gukangurira abantu kwitabira kwisiramuza dore ko bitanga amahirwe yo kwirinda kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, ndetse bwanatumye abantu batinyuka gukoresha agakingirizo cyane ko dutangirwa ubuntu.

Uwo twasanze ku bitaro bya Nyagatare utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko yaje gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, yatangaje ko amaze imyaka 2 amenye ko yanduye, ariko ahamya ko impamvu akiriho ari inama yahawe n’umujyanama w’ubuzima ubwo yashishikarizaga abo bari kumwe ibyiza byo kwipimisha, umuntu akamenya uko ubuzima bwe buhagaze.

Yagize ati “Iyo menya mbere akamaro ko kwipimisha nkaba naratangiye imiti kare wenda sinari kuba naranduje umwana wanjye, kuko igihe nazaga kwipimisha nari mfite umwana muto nonsa, bansabye kumupimisha nawe nsanga yaramaze kwandura. Ibi bintera agahinda cyane, niyo mpamvu nsaba buri mubyeyi wese mbere yo gufata umwanzuro wo gusama kubanza kwipimisha akamenya uko ubuzima bwe buhagaze, bityo agafata ingamba z’imyatwarire azagira izatuma arinda uwo abyaye”.

Undi mubyeyi twasanze mu Murenge wa Musheri, mu Karere ka Nyagatare, yadutangarije ko SIDA imaze kumwicira abana be 4, kuri ubu ngo ni uko ashaje nawe yumva yatanga umusanzu mu gukangurira abanyarwanda kwirinda SIDA.

Ati “Birambabaza cyane kuba abanyarwanda barashiritse isoni zo kuvuga ibijyanye na SIDA abana banjye barapfuye, ubu gutandukanya uwanduye n’umuntu muzima ntibikibaho, kuko haje imiti ituma bakomeza bakamererwa neza kandi bayihererwa ubuntu. Ndetse namenye ko n’umuntu urwaye ashobora kubyara akana kazima. Ni ya nzira itabwira umugenzi, iyo ibi biganiro twirirwa twumva biba byaraje kera ubu nta kabuza abana banjye bari kuba bakiriho”.

Akarere ka Nyagatare ni Akarere kanini mu gihugu gatuwe n’abaturage bagera hafi ku 700,000  batuye mu Mirenge  14, Utugali  106  n’Imidugudu 628, gafite ibitaro by’Akarere 1, ibigo nderabuzima 20  n’amavuriro y’ibanze 54.

Serivisi zo kwita no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu Karere ka Nyagatare zatangijwe mu mwaka 2004 mu Bitaro bya Nyagatare,   abafatira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kuri ibi bitaro ni 425 ku bantu 6143 bafata iyi miti muri aka Karere, ababana umwe arwaye undi ari muzima bakirirwa kuri ibi bitaro ni 150, ababana bahuje ibisubizo bagana ibi bitaro bageze kuri 200, ubwandu bushya ku bana bavukana virusi itera SIDA bugeze 1,2% mu bitaro bya Nyagatare, mu gihe mu Mirenge ya Karangazi na Matimba kugeza ubu ariho haboneka ubwandu bushya cyane ku kigero cya 56% by’aka Karere ka Nyagatare.

Ku rwego rw’igihugu Akarere ka Nyagatare  gafite 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA, ugereranyje n’imibare yaherukaga gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima y’ubwandu bushya yerekanaga ko abafite virusi itera SIDA bangana na 3%, abagabo bangana na 2.2%, abagore 3.6%, abakora umwuga w’uburaya ari 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina ari 4%.

 

NIKUZE  NKUSI  Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment