Icyafashije Mukagasana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi kugarura icyizere cy’ubuzima


Mukagasana Maria warokotse wenyine mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abana babiri bari  bafite biciwe aho bari bahungiye mu gikari cya kiriziya ya Cyanika muri Nyamagabe, kongera gutekereza gushaka akabyara byongereye ibyiringiro n’icyizere cyo kubaho.

Ku kiriziya ya Cyanika mu gikari cyaho, Mukagasana avuga ko ariho yahungiye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko kuhahungira tariki 21 Mata 1994 wari umunsi warushijeho kuba mubi, ubwo abaGendarme babashukaga ko babarinze babasezeraga, maze abasirikare babagabaho ibitero, babaminjamo urusenda bafatanyije n’interahamwe.

Ibi bitero nibyo byahitanye umugabo wa Mukagasana n’abana  2 b’abakobwa bari barabyaranye, imfura ye y’imyaka 5 n’umuto w’imyaka 3, asigara wenyine.

Ibi ngo byatumye uyu mubyeyi yumva yanze iyi kiriziya ya Cyanika yabatirijwemo akanashyingirirwamo, ku buryo nyuma ya jenoside no kuhagera ngo abe yakunamira abe byamugoraga.

Gusa avuga ko kuva hakubakwa urwibutso muri 2012 yumva abe barasubijwe icyubahiro bambuwe, ibi bikaba bimuha imbaraga zo kuhagera akabunamira.

Mukagasana avuga ko inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’isanamutima byagiye bimufasha kudaheranywa n’agahinda, yongera gutekereza gushaka.

Avuga ko yaje gusezerana imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana muri kiriziya ya Cyanika muri 2017, kuri ubu afite  abana 3 b’abahungu, ku buryo yumva byaramuhaye icyizere cyo kongera kubaho.

Mu rugendo rwe rwo kwiyubaka, Mukagasana ashima by’umwihariko ubuyobozi bwiza bwamuhaye icumbi n’inka, ibi ngo bimufasha kwiteza imbere no kwita neza ku rugo rwe.

Agace kitwaga Ubufundu ari naho dusanga uyu Murenge wa Cyanika, habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu Urwibutso  rwa Cyanika  ruruhukiyemo imibi igera hafi ku bihumbi 40.

 

 

source:RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment