Iby’urubanza rwa Karasira rukomeje gufata indi ntera


Ubushinjacyaha bwongereye ibyaha bibiri bishya ku byo bukurikiranyeho Karasira Uzaramba Aimable, birimo icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke. Ibi birego bije byiyongera ku byaha bitatu Karasira ugiye kumara imyaka ibiri afunzwe yari akurikiranyweho, ari byo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Karasira ntiyitabiriye iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, aho byari biteganyijwe ko hagaragazwa raporo nshya ku buzima bwe bwo mu mutwe yakozwe muri uku kwezi ndetse, no kugira icyo bavuga kuri ibyo birego by’ibyaha bishya.

Umunyamategeko wa Karasira, Me Gatera Gashabana yasabye urukiko ko nubwo umukiliya we atibariye kandi yaramenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, urukiko rubyemeye urubanza rwasubikwa kubera hari ibyaha bishya Ubushinjacyaha bwareze umukiriya we.

Yasabye ko mu nyungu z’ubutabera yahabwa umwanya wo kuzasobanurira uwo yunganira ko hari ibirego by’inyongera yarezwe, bakagira n’umwanya wo kubiganiraho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwongereye icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo mu byo yari akurikiranyweho.

Rwagaragaje ko mu rugo rwe mu Biryogo yari afite ibihumbi 10$, hari Ama-Euro 520, yari afite kandi 3.142.000 Frw. Kuri Mobile Money yari afiteho 11.000.000 Frw ndetse no kuri konti ze nyinshi, naho hariho amafaranga menshi ataratangajwe ingano.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Si ubwa mbere havuzwe ibikorwa nk’ibi by’abantu bakira amafaranga aturutse ku banyamahanga barwanya u Rwanda, kuko ngo iyo hari nk’umuntu bashaka kwiyegereza mu gihugu, bahuriza amafaranga hamwe bakayamwoherereza kugira ngo ababere igikoresho.

Ni amafaranga aba ari menshi bamwe batinjiza ku kwezi mu mirimo baba bakora mu Rwanda.

Ku birebana n’Iyezandonke, itegeko rihana Iyezandonke, Gutera Inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi riteganya ko uhamijwe n’icyaha kimwe mu bikorwa by’iyezandonke ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke yakiriye.

Iri tegeko risobanura ibikorwa bigize iyezandonke ko birimo guhindura, kohereza cyangwa gufata umutungo, nyir’ukubikora azi cyangwa ashobora kumenya ko uturuka ku cyaha cyangwa ku gikorwa cyo kugira uruhare mu ikorwa ryacyo.

Hari kandi kugira uruhare, kwishyira hamwe cyangwa gucura umugambi wo gukora icyaha, ubwinjiracyaha, gufasha, gushuka, gutegera, korohereza cyangwa gutanga inama mu gukora igikorwa kigize icyaha.

Urukiko rwategetse ko Karasira azitabira urubanza ku wa 5 Nyakanga 2023 atakitabira urubanza rukaburanwa adahari.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment