Ibanga ry’ubuzima burambye ku bafite virusi itera SIDA


Nk’uko Minisitiri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima  “RBC”, itangaza ko imibare y’abaturarwanda bafite virusi itera sida ari 3%.  Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyifashishije ubushakashatsi bwatangarijwe  ku rubuga www.sidainfoservice.com, bwafasha abafite virusi itera SIDA kuramba.

Gukoresha ibizamini mu rwego kumenya uko CD4 ihagaze ni ingenzi

Ikintu cya mbere: Umuntu ufite  virusi itera SIDA agomba gukora ni ugufatisha ibizamini kugira ngo amenye uko umubare w’abasirikare bari mu mubiri we (CD4) bangana, kugira ngo mu gihe baba bagabanutse harebwe ikibitera gishakirwe igisubizo byihuse hagamijwe kwirinda kurwara SIDA ari nako yibasirwa n’ibyuririzi bitandukanye byanamuviramo kumuhitana.

Ikintu cya kabiri: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora kugira ngo icyo cyago kitamuhitana imburagihe ni ukwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, akitwararika buri gihe agakora imibonano mpuzabitsina ikingiye yifashishije agakingirizo, kuko kamurinda kwiyongerera ubwandu ndetse no kwanduza abandi.

Icya gatatu: Umuntu ufite virusi itera SIDA ni ukwivuza neza mu gihe yarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi agahita afata ingamba zo kutazongera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Icya kane: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora ni ukwirinda kwandura no kurwara indwara zishobora kwirindwa ( nka malariya,impiswi, macinya n’izindi), kuko ziri mu bigabanya ingufu z’ubwirinzi bw’umubiri arinaho ibyuririzi bitangira kwibasira uwanduye virusi itera SIDA.

Icya gatanu: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora ni ukurya neza, ni ukuvuga ko agomba gufata indyo yuzuye afata ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.

Icya gatandatu: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba kwitwararika ni ukunywa amazi asukuye, agafungurira ku bintu byogeje neza kugira ngo yirinde kuba yarwara indwara ziterwa n’umwanda bityo bikaba biri mu byamugabanyiriza abasirikare.

Icya karindwi: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora ni uguhora yirinda akanikingira indwara zandurira mu buhumekero nk’ igituntu, kuko ziri mu ndwara zimuzahaza.

Si izandurira mu buhumekero gusa kuko abafite virusi itera SIDA bagomba kwirinda indwara zose kuko ziri mu bigabanya ubwirinzi bw’umubiri bityo ibyuririzi bikaba byinshi agapfa mu buryo bwihuse kuko indwara ziba zamwibasiye.

Icya munani: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba kwirinda gusuzugura indwara iyo ariyo yose yibwira ko yakwikiza ahubwo aba ok agomba kwihutira kwivuza.

Icya cyenda: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba kumenya ko atari we wenyine uyifite, bityo akimenyereza gushyikirana no gusabana n’inshuti yirinda kwigunga, kuko biri mu bishobora kumugeza ku burwayi bwa SIDA ariho hahandi ibyuririzi biba byabaye byinshi ku muntu bikamuviramo no kumutwara ubuzima.

Icya cumi: Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba kugira ishyirahamwe cyangwa itsinda abarizwamo rigizwe n’abandi bantu bahuje igisubiza cyo kwa muganga, kuko bimurinda guceceka no guhora yitekerezaho, kandi muri iryo shyirahamwe banunguraniramo ibitekerezo bibafasha kwiyubaka bityo bakiteza imbere ndetse akanumva ko atari we wenyine wahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA.

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment