Kuva tariki 1 kugeza kuri 28 Nzeli 2023 imvura y’umuhindo yateje ibiza bimaze kwica abantu 20, abagera kuri 58 barakomeretse. Ibi bikaba byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi.
Abishwe n’ibiza muri uku kwezi 1/2 cyabo bishwe n’inkuba zinakomeretsa abandi 43.
Imibare inagaragaza ko ibi biza byangije ibyumba by’amashuri 37 binasenye inzu 499 binangiza hegitari 58 z’imyaka ndetse byica inka ebyiri n’andi matungo 123.
Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philippe, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika, bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi, bakirinda inkuba kandi bakava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Yanasabye abaturage kurwanya isuri no kuzirika ibisenge by’inzu.
UBWANDITSI: umuringanews.com