Ibiza bikomeje kwangiza bikomeye ibikorwa remezo


Umuhanda Huye Nyamagabe-Rusizi ntukiri nyabagendwa, ibi byabaye nyuma y’aho umuhanda waridutse ku buryo bukabije. Ukaba wacikiye hafi ya centre y’ahitwa ku Karambi n’ikiraro cya Mwogo, mu murenge wa Kigoma ugiye kugera mu rugabano rwa Huye na Nyamagabe, 

Uwo muhanda birakekwa ko waciwe n’amazi yagiye yinjiramo buke buke biturutse ku mugezi wa Mwogo uca hafi aho ukunze kuzura.

Kuri ubu imodoka zitwaye abagenzi ziri guhagarara hakurya no hakuno y’ahacitse hanyuma abagenzi bakambuka n’amaguru, bakajya mu zindi modoka z’amasosiyete atwara abantu, zikagurana abagenzi bari barimo.

Umwe mu batuye i Huye ukorera mu Karere ka Nyamagabe wahanyuze uyu muhanda wamaze gucika, mbere gato y’uko Polisi iwufunga, yabwiye KT ko wacitse uruhande rumwe, ariko n’urwasigaye nubwo imodoka zakwirwamo rukaba rudakomeye kuko rwagiye rusatagurika.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment