Ibintu bigomba kwirindwa byangiza umwijima bikomeye


Mu kiganiro TV 5 yagiranye n’impuguke mu by’ubuzima, yatangaje ibintu bine byangiza umwijima ku buryo bukomeye,  Kandi mu buzima busanzwe bifatwa nk’aho ntacyo bitwaye yemwe bikaba nk’akamenyero Kandi mu by’ukuri bigereranywa nk’igisasu cy’ubumara k’umwijima.

Icya mbere ni umunaniro ukabije hamwe n’umuhangayiko bishobora kwangiza umwijima ku buryo bwihuse. Aha hatangwa inama ko umuntu agomba gufata umwanya uhagije wo kuruhuka ni ukuvuga ku muntu mukuru ni hagati y’amasaha 5 kugeza kuri 7, hanyuma bigaherekezwa no kunywa amazi meza byibuze litiro imwe n’igice ku munsi.

Icya kabiri gifatwa nk’umwanzi w’umwijima ni inzoga. Akenshi usanga abantu bikundira inzoga kugeza n’aho umuntu ashobora kunywa amacupa menshi akumva ari ubuhangange Kandi mu by’ukuri ari kwangiza umwijima we ku buryo bukomeye. Inama itangwa n’iriya mpuguke mu by’ubuzima ni ugufata ikirahure kimwe cy’inzoga kandi nabyo bigakorwa umuntu ari gufata ifunguro.

Icya gatatu ni itabi, usanga kunywa itabi hari ababifata nk’ubusitari cyangwa umuco, nyamara barikwangiza umwijima wabo ku buryo bwihuse. Aha inama nta yindi ni ukuryirinda ndetse ukanirinda n’imyotsi yaryo kuko nayo yagira ingaruka k’umuntu kimwe n’urinywa.

Icya kane ni ukunywa imiti igabanya ububabare uko umuntu yiboneye. Aha hatanzwe urugero rwa paracetamol, effergan, ibuprofen, aho yavuze ko iyi miti kuyinywa nta kintu umuntu ari kurya ari ikosa rikomeye kuko aba ari nk’igisasu cy’ubumara k’umwijima. Aha yatanze inama ko iriya miti yavuzwe hejuru umuntu agomba kuyinywa ari kurya, kabone niyo yaba yamaze kurya yashaka nk’urubuto, foromage cyangwa yawurute akayifatisha.

Kwirinda biruta kwivuza, akaba ari muri urwo rwego umuringanews.com ibafasha gukurikiranira hafi ibyabafasha kubungabunga ubuzima bwanyu.

NIKUZE NKUSI Diane/ umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment