Ibikorwa bizibandwaho mu cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi


Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abantu barenga miliyoni 11 barimo n’abakuze bazahabwa ikinini cy’inzoka. Iyi ngo ni indwara ihangayikishije haba mu bana n’abakuze

Ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ababyeyi bari bazanye abana babo guhabwa inkingo bacikije, kureba uko biyongera haba mu biro ndetse n’uburebure, guhabwa ibinini by’inzoka n’ibindi bigamije kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Ayinkamiye Denise yagize ati “Inyungu ku buzima bw’umwana wanjye cyangwa abana muri rusange nuko bizabarinda za hato na hato zirimo indwara z’inzoka, imikurire y’umwana wanjye igiye kuba myiza.”

Mukankundiye Mathilde ati “Inyungu nuko umwana akura neza mu mitekerereze no mu gihagararo, Iyo ngiye gupimisha ibiro ngasanga byariyongereye, menya ko umwana ari gukura neza.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine we avuga ko ibikorwa byose kuva umwana agisamwa, bigamije kumufasha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ntabwo igipimo ari cyiza,dufite abana 33% bagwingiye, tuvuye kuri 38% muri raporo yabanje, urugendo ruracyari rurerure,gahunda ya guverinoma ni uko byibura muri 2024 iyo mibare yajya munsi ya 19%. Ibyo birasaba ingufu zacu twese duhereye ku babyeyi.Iyo umwana yitaweho agahabwa indyo yuzuye, agakingirwa ziba zamuzahaza, ibyo bituma agira ubuzima bwiza, akabasha gukura neza.”

Iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana gifite umwihariko w’uko indwara z’inzoka haba ku bana ndetse no ku bantu bakuru zizitabwaho. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko abantu barenga miliyoni 11 bazahabwa ikinini cy’inzoka.

Ati “Umwana ufite inzoka mu nda, intungamubiri ariye, inzoka zirazirya, ugasanga umwana agize ikibazo cy’imikurire, cy’imirire, havamo kugwingira, kugira amaraso make, iyo arwaye indwara zirimo malariya, umusonga, zisanga ari umwana udafite agatege, bigatuma yahita arawara bwaki kuko nta mirire myiza afite.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iki cyumweru hazakingirwa abana barenga ibihumbi 700 bari baracikanywe mu gihe habagaho kunoza imitangire y’urukingo rw’imbasa.

Abana bafite hagati y’amezi 6 n’imyaka 5 bagera kuri miliyoni 1 n’igice nabo bazahabwa vitamine A.

 

NIYIGENA John Peter 


IZINDI NKURU

Leave a Comment