Ibigo bitwara abagenzi byazirikanye abafite ubumuga


Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Kanama 2019 nibwo RFTC (Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange), ryazirikanye abafite ubumuga bunyuranye by’umwihariko ubw’ingingo, mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali imodoka nini 11 zitwara abagenzi ariko zifite umwihariko w’ibikoresho byagenewe gufasha abafite ubumuga kwinjira no gusohokamo ku buryo ugendera mu kagare bitazajya bimusaba kukavaho, n’abafite ubundi bumuga bakabinyuraho bitabasabye kurira amadaragi nk’uko izisanzwe zikoze, zikanagira ahantu bashobora gukanda igihe bifuza kururuka.

Ni imodoka nini 11 zaguzwe mu Bushinwa, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’abafite ubumuga nibura babiri bagendera mu tugare, ariko RFTC igaragaza ko hari izindi zigera kuri 30 yatumije zigiye kwiyongera kuri izo vuba.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver yatangaje ko izi modoka zije gufasha by’umwikariko abafite ubumuga bagorwaga no kuzigenderamo, anasaba ko n’ibindi bigo bitanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bikwiye kuboneraho bikagura izikoze nk’izo ku buryo iyi gahunda igera no ku bakora ingendo mu bice by’icyaro.

Ati “Igishimishije ni uko abavandimwe bacu, Abanyarwanda bafite ubumuga bagiye kuzajya bazinjiramo bitabagoye. Iki ni igikorwa gikomeye cyane, ni cyo twari twarifuje kuva kera none badufashije kukigeraho.”

Muhirwa Asimwe wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ugendera mu kagare k’abafite ubumuga yishimiye izi modoka bashyize mu muhanda zizajya ziborohereza ingendo batagombye kuba umuzigo w’abandi.

Yagize ati “Umuntu ufite ubumuga yabaga afite nk’urugendo bikamusaba imbaraga nyinshi kugira ngo agende bitewe n’imiterereye y’imodoka za rusange. Byasabaga ko abantu bane cyangwa batanu banterura bakanterekamo cyangwa bakanterura n’igare bakarizana ukwaryo.”

Imihanda iri mu byerekezo RFTC ikoreramo irimo imodoka zisaga 220, zigiye kwiyongeraho izi bisi 11 n’izindi 30 zigezwa mu Rwanda mu gihe cya vuba, izi modoka 11 zikaba zifite agaciro k’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment