Ibiciro by’amazi ntibihenze, abayakoresha nibo bihendesha –Muzola Aimé


Nyuma y’aho hirya no hino mu Rwanda abagenerwabikorwa ba WASAC batangaje ko ibiciro bishya by’amazi bikwiriye gusubirwamo kuko bihenze cyane, Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019, Mu kiganiro cyahuje Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ( MININFRA) n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzola Aimé,   yemeje ko ingano y’amazi abantu bakoresha ariyo ituma bishyura amafaranga menshi bo nta ruhare babifitemo, kuko politiki y’igihugu ari ugufasha buri munyarwanda kubona amazi iwe ariko uburyo akoreshwa buri mu maboko ye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bwa WASAC na RURA buvuga ku biciro bishya

Uyu muyobozi wa WASAC yasabye abagenerwa bikorwa bayo  gukoresha neza amazi kuko yo ifite uburyo igenzura niba konteri zifite ikibazo, bivuze ko bishyura bitewe n’ayo bakoresheje. Ati “Dukwiriye gushyiraho uburyo bwo gukoresha amazi, kuko buri wese aba akeneye kugira ingamba zo gukoresha amazi neza. Mu gihe yishyura fagitire, aba akeneye gusubiza amaso inyuma akareba uko yabaganya amazi yakoreshejwe”.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick we yatangaje ko amazi akoreshwa mu ngo z’abantu, ntabwo ahenze kuko amafaranga agura icupa rimwe ry’amazi mu iduka, agura ay’abo mu cyiciro cyo hasi.

Ati “Ntidukurikirana uko amazi akoreshwa mu ngo zacu. Umuntu aza koza amenyo 32 akaba akoresheje ijerekani. iyo amazi ameneka, wishyura menshi.’’

Uyu muyobozi wa RURA yasobanuye ko mu kugena igiciro cy’amazi hagenderwa ku kiguzi akurirwaho mu masoko, uko atunganywa, akanakwirakwizwa mu gihugu. Abafatabuguzi bishyura 26.2% by’ikiguzi cy’amazi mu gihe 73.8% isigaye yishyurwa na leta.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho ibiciro bishya by’amazi biriho byatangiye gukurikizwa muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, hirya no hino abantu mu gihugu abantu ntibabyishimire, aho bamwe batangaje ko bagiye gushaka ubundi buryo bajya babonamo amazi, abandi bakavuga ko WASAC ikwiriye gusubizaho ibiciro byari bisanzweho.

Mukamana Anastaziya utuye mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali we yatangarije umuringanews.com ko mbere atajya arenza amafaranga 1000 ku kwezi, ngo ariko ibi biciro bishya kuva byaza ntiyishyura munsi y’amafaranga 7000.

Ati ”Rwose leta igomba kuturwanaho ikamenya ko amazi aricyo kintu twari dusigaye ducungiraho kidahenze, ku buryo buri wese kuyatunga mu rugo yumvaga ari igisubizo nubwo yacishagamo akabura, ariko ubu birahangayikishije kuko njye mbona ibiciro byari kubye inshuro ntazi umubare wazo”.

Ibi biciro bishya byivovotewe n’abaturarwanda batari bake hirya no hino biri mu byiciro bitatui,  icya mbere ni icy’abantu bakoresha litiro 5000 ku kwezi, ni ukuvuga amajerekani 250 ya litiro 20 ku kwezi. Ikiguzi bishyura ni 3000 Frw. Icyiciro cya kabiri ni icy’abakoresha litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 ni ukuvuga amajerekani 1000ku kwezi, bishyura 720 Frw kuri litiro 1000. Icya gatatu ni icy’abakoresha hagati  litiro 20 000 na 50 000, bishyura amafaranga 845, agera kuri 16.9 Frw ku ijerekani.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment