Ibibazo bikunze kwibasira umwana ukivuka biracyagaragara


Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nzeri 2018,  nibwo hasojwe ihuriro ryari rihuje abaganga bavura abana hamwe n’abafatanya bikorwa harimo n’abaturutse mu bihugu binyuranye, rikaba ryari rimaze iminsi 2, aho higirwaga hamwe ibibazo bitera impfu za hato na hato ku bana bakivuka ndetse n’icyakorwa iki kibazo kikagabanuka.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane niwe wafunguye ku mugaragaro iri huriro ry’abaganga bavura abana hamwe n’abafatanyabikorwa babo

Dr Tuyisenge Lisine Umuganga w’Abana muri CHUK akaba umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abaganga bavura abana yatangaje ko iyi nama iba rimwe mu mwaka mu rwego rwo kureba ibibazo bikigaragara mu bana bakivuka no kugerageza kubishakira ibisubizo harimo nko kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka.

Dr Lisine Tuyisenge

Yagize ati “dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, kaminuza y’u Rwanda hamwe na kaminuza zo hanze bashyize gahunda ikomeye yo kwigisha abaganga mu ishami r’’ubuvuzi bw’abana cyane bigakorerwa hano mu gihugu ndetse bakanahabwa amahugurwa yo hanze, ku buryo mu myaka umunani ishize icyo gikorwa kiriho dusohora abaganga b’abana hafi 10 buri mwaka, ubu akaba ariyo mpamvu abaganga b’abana batari mu mujyi gusa, no mu bitaro by’igiturage bahari’’.

Mukamana Anette uherutse kubyara vuba, ariko utashatse gutangaza ibitaro yabyariyemo kubw’umutekano we, yatangarije umuringanews.com ko we yabyaye umwana udashyitse ariko abaganga ntako batari bagize ngo ariko havutse ikibazo cy’ibikoresho. Yagize ati “rwose abaganga banyiseho ndetse barankurikirana ariko havutse ikibazo cy’ibikoresho bifasha umwana wanjye guhumeka wavutse adashyitse biba ngombwa ko noherezwa ku bitaro bikuru ariko nagezeyo umwana wanjye yamaze gupfa”.

Yongeyeho ko ibyo Minisiteri y’ubuzima yitaho igomba no gushyira imbaraga mu kugeza ibikoresho byifashishwa mu kwita k’umwana ukivuka by’umwihariko uvutse atuzuye ku bitaro byose.

Dr Agaba umuvuzi w’Abana mu bitaro bya CHUK, yatangarije umuringanews.com ko umwana ukivuka ahura n’ibibazo byinshi iby’ingenzi muri byo harimo kuvuka umwana atagejeje igihe, umunaniro umwana avukana biturutse ku mubyeyi utinda kugera kwa muganga hamwe n’indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero akenshi iturutse ku bukonje.

Ihuriro ry’abaganga bavura abana hamwe n’abatanyabikorwa

Uyu muganga yanakanguriye ababyeyi batwite kwipimisha byibuze inshuro enye, kuko bigira akamaro mu gukurikirana umwana mu gihe habaho impamvu ituma avuka adashyitse.

Dr Lisine yatangaje ko mu myaka 8 ishize abaganga b’abana bari 15 gusa, ubu bageze kuri 80, ibi bikaba bifasha ku buryo bufatika kugabanya impfu z’abana kuko bari mu gihugu hose.

 

NIYONZIMA Theogene

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment