Havumbuwe uburyo bwo guhangana na kanseri by’umwihariko iy’uruhu


Ubushakashatsi bwagaragajwe mu imurikabikorwa ry’abashakashatsi baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) mu cyumweru gishize, bwerekana ko agapira gafite ubushobozi bukomeye bwo guhangana n’udukoko dutera kanseri y’uruhu.

Aka gapira gafite ubushobozi bukomeye bwo guhangana n’udukoko dutera kanseri y’uruhu

Hifashishijwe intungamubiri ziboneka mu igi, abashakashatsi bakingiye imbeba bakoresheje idushinge tuba dukoranye n’ako gapira bomeka ku ruhu maze bagereranya ibisubizo by’imbeba zapimwe zitewe imiti mu mitsi n’izatewe imiti mu buryo bwo komeka agapira, basanga ubwo buryo bwa kabiri nibwo butanga umusaruro kandi bwanakoreshwa no ku bantu.

Yanpu He, umunyeshuri muri Massachusetts Institute of Technology akaba ari no mu bakoze aka gapira, yabwiye Xinhua ko utwo dupira twifitemo ibinyabutabire (Chemicals) tukomekwa ku mubiri tukaba twahita twonomorwa mu minota mike kuko tuba twamaze gutanga umusaruro.

Ati “Udupira twacu twifitemo ibinyabutabire bitwikira uruhu, dushobora kuba twahita tunakurwaho mu minota mike kuko umuti uba wamaze kwinjira. Udupira twacu twashoboye kongera abasirikare mu mbeba, bitanga icyizere ko byaba n’igisubizo ku bantu.”

Paula Hammond uyobora agashami k’inzobere mu by’ubutabire muri MIT akaba n’umuyobozi w’itsinda ry’ubushakashatsi muri iyo kaminuza, yabwiye Xinhua ko mbere yo gushyira aka gakoresho ku isoko hazabanza gukorwa isuzuma ku mbeba nyuma bakageragereza ku bantu. Ibi bizatwara imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.

Aka gakoresho byitezwe ko kazafasha mu guhangana n’ikibazo cy’indwara ya kanseri cyane cyane iy’uruhu, kuko byagaragaye ko kugakoresha byongera ubudahangarwa bw’umubiri inshuro icyenda kurusha gukoresha uburyo busanzwe bwo gutera inshinge.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment