Havumbuwe uburyo bushya bwo guhangana na VIH SIDA


Ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2019, bukanyuzwa mu kinyamakuru The New England Journal of Medicine, bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Peking University mu mujyi wa Beijing, bwemeje ko abashakashatsi bo mu Bushinwa bakoresheseje uburyo bwo guhindura uturemangingo tw’amaraso, uburyo buzwi nka “CRISPR” bashaka kuvura umurwayi ufite agakoko gatera SIDA.

Abashakashatsi bavuze ko kugenda neza kw’icyo gikorwa ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo guhindura uturemangingo twa muntu hagamijwe kuvura virusi ya SIDA.

Nubwo ubwo bushakashatsi ntacyo bwahinduye kuri virusi ya SIDA umurwayi yari afite, ababukoze bavuze ko bwagenze neza kuko nta mpinduka byagize mu mubiri, ikintu cyajyaga gitera ubwoba inzobere mu buvuzi.

Ubushakashatsi bushya butandukanye n’ubwakozwe mbere n’Umushinwa, wifashishije guhindura uturemangingo tw’abana b’impanga bari bavutse, agamije guha ubwirinzi bukomeye imibiri yabo ku buryo batazabasha kwandura virusi itera SIDA.

Uwo mushakashatsi yafashe utunyangingo muzi tw’amaraso (ADN) tw’abo bana, araduhindura agamije kubaha ubushobozi bwo kuba abazabakomokaho bazaba bafite ubushobozi bwo kutandura virusi itera SIDA ariko ntibyamukundiye.

Ubushakashatsi bushya, bafashe umurwayi wa SIDA unafite ikibazo cya kanseri y’amaraso. Kugira ngo akire iyo kanseri yari akeneye guhindurirwa imisokoro ( moelle osseuse). Ibyo byatumye abashakashatsi babanza guhindura uturemangingo tugize imisokoro mishya bari bagiye kumuteramo.

Mu guhindura utwo turemangingo, bafashe iyo misokoro bakuramo akaremangingo kazwi nka CCR5, gafatwa nk’amarembo virusi ya SIDA yinjiriramo ngo ijye mu maraso. Kuvanaho ako karemangingo, biha ububasha amaraso kuko iyo virusi ya SIDA ije itabona aho yinjirira kuko haba hafunze.

Ikinyamakuru Lives Science kivuga ko ari abantu bake ku isi bavuka mu turemangingo twabo twa CCR5 hafunze. Abo ntabwo bashobora kwandura virusi itera SIDA.

Abantu babiri kugeza ubu nibo ku isi bizwi ko bakize SIDA, uwiswe Berlin n’uwiswe London nyuma yo gushyirwamo imisokoro mishya bavanye mu bantu bavutse CCR5 zabo zifunze.

Icyakora kubera ko bigoye kubona abantu bavutse bafite imisokoro itarimo CCR5 zifunguye, niyo mpamvu bafashe iya mbere mu guhindura uturemangingo tw’umusokoro ngo barebe ko bashobora gukora imisokoro irimo CCR5 zidafunguye.

Nyuma y’ukwezi abashakashatsi bateye umusokoro mushya muri wa murwayi, kanseri y’amaraso yatangiye koroha ndetse uturemangingo dushya bamushyizemo dutangira gukura no gukora utundi tunyangingo tw’amaraso.

Mu mezi 19 yamaze akurikiranwa, abashakashatsi bemeza ko amaraso y’umurwayi yakoraga neza kandi ko nta kibazo yagaragaje.

Nyamara ubwo yahagarikaga gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA, ngo abasirikare b’umubiri we batangiye kugabanyuka n’ingano ya virusi iri mu maraso ye iriyongera.

Abashakashatsi bavuga ko byaba byaratewe no kuba batarabashije guhanagura uturemangingo twa CCR5 twose twari mu misokoro yahawe umurwayi.

Hongkui Deng, umwe mu bakoze ubushakashatsi yagize ati “Twizeye ko ubu buryo butanga icyizere mu buvuzi bwifashisha guhindura uturemangingo.”

Nubwo guhanagura cyangwa gucecekesha uturemangingo twa CCR5 mu maraso bikingira virusi itera SIDA, hari ubundi bushakashatsi bwagiye bugaragaza ko guhindura imiterere y’uturemangingo bishobora gutera ibindi bibazo birimo no gupfa imburagihe.

Icyakora abashakashatsi bo bavuze ko icyo bakoze ari uguhanagura CCR5 mu turemangingo tw’amaraso, mu gihe mu bindi bice by’umubiri ntacyo bigeze bahindura.

Kugeza ubu mu Rwanda urugamba rwo guhangana na virusi itera SIDA rurakomeje, Minisiteri y’Ubuzima ikaba idahwema gukangurira abaturarwanda kutirara kuko SIDA ntaho yagiye ndetse kugeza ubu nta n’umuti wayo uraboneka cyangwa urukingo.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment