Hatanzwe inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe


Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), yemeje inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye.

U Rwanda nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiye guhabwa inkunga n’Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), ingana na miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi gahunda ya IMF yashyizweho uyu mwaka, hagamijwe gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

Ni nyuma y’umwanzuro wavuye mu biganiro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’itsinda rya IMF, byatangiye kuwa 26 Nzeri kugeza kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022.

Byibanze k’uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bwifashe mu myaka iri imbere, ibibazo by’ubukungu biriho ku isi n’iby’igihugu by’umwihariko n’ingamba zafasha mu kuzamura ubukungu mu buryo budahungabana.

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya IMF, Bo Li, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya mbere muri Afurika n’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere gihawe iyi nkunga, bitewe n’umuhate warwo wo kubaka ubudahungabana ku mihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, aherutse gusobanura ko ubusanzwe inkunga ya IMF ifasha leta gushyiraho ingamba zijyanye no gucunga ubukungu muri rusange, ariko igishya muri iyi porogaramu ari uko hiyongereyeho gahunda zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bwa politiki.

Ati “Aha harimo uburyo bushya bwo gushyira mu igenamigambi ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bikagaragara no mu ngengo y’imari igenewe ibyo bikorwa no mu buryo bwo gukurikirana uko iterambere ry’ubukungu riba irirambye ni ukuvuga iterambere ryihanganira imihindagurikire y’ikirere”.

Yakomeje avuga ko by’umwihariko iyi nkunga izibanda ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yaba mu rwego rw’ingamba, gukurikirana no mu igenamigambi mu gihe cy’amezi 36.

Ati “Bizanadufasha muri gahunda twiyemeje zo guteza imbere ubukungu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kubungabunga ibidukikije”.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri gahunda ya “Nationally Determined Contributions (NDC)”, gahunda igihugu cyiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5.7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya ibishobora guteza imihindagurikire y’ibihe, naho miliyari 5.3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Aya mafaranga akenewe yose biteganijwe ko azaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe andi akava mu nkunga zo hanze.

Muri iyi gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere hazibandwa ku bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubaka ubudahangarwa, bizakorwa mu buryo bunyuranye harimo nko kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye 

 

 

 

Ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment