Hashyizweho uburyo butanga icyizere cyo kugabanya ubucucike mu magereza


Inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zishyize ingufu mu kugabanya ibirarane by’imanza ziri mu nkiko no kugabanya ubucucike mu magereza ndetse kuri ubu Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yashyizeho amabwiriza agenga ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha aho uregwa ashobora guhita asabirwa gufungurwa.

Umwaka w’Ubucamanza wa 2022/2023 warangiye inkiko zifite imanza 56,379 zabaye ibirarane muri 91,050 zari mu nkiko, zigize 62%.

Mu bisubizo Minisiteri y’Ubutabera yakunze gutangaza harimo gushyira imbaraga mu buhuza, n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, aho uregwa yemera kwemera icyaha nk’ingurane yo kugabanyirizwa umubare w’ibyaha akurikiranyweho cyangwa isezerano ahabwa n’Ubushinjacyaha ryo kutamusabira igihano gisumba ikindi giteganyijwe n’itegeko.

Amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n°002/2023 yo ku wa 05/09/2023 agena ko amasezerano y’Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha agomba kugaragaza igihano ubushinjacyaha bwasezeranyije gusabira uregwa, ibisabwa kugira ngo ukekwaho icyaha arekurwe igihe yari asanzwe afunzwe n’uburyo bwo kwishyura uwakorewe icyaha igihe ari bimwe mu bigize amasezerano.

Ingingo ya kane y’aya mabwiriza iteganya ko amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ashobora gushingira ku “Kwemera icyaha k’uregwa nk’ingurane yo gusabirwa guhita afungurwa by’agateganyo cyangwa yo gusaba urukiko kurekurwa iyo uregwa yafunzwe n’icyemezo cy’urukiko.”

Ashobora no kwemera icyaha bikaba nk’ingurane yo gusabirwa igihano gito, cyangwa ingurane ku byaha biteganyirijwe ibihano biremereye uregwa adakurikiranwaho. Aha kandi uregwa ashobora kwishyura ihazabu ku cyaha kitararegerwa urukiko.

Aya mabwiriza ateganya ko ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bukoreshwa ku byaha byose.

Umushinjacyaha ntabwo asabwa gutanga ibimenyetso

Inzira y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ishobora gutangizwa aho urubanza nshinjabyaha rwaba rugeze hose kandi ku rubanza urwo ari rwo rwose mu gihe urukiko rutarafata icyemezo.

Mu gihe uruhande rw’uregwa cyangwa ubushinjacyaha rwatangije aya masezerano, uregwa asabwa gutanga amakuru yose nta kubeshya cyangwa ngo yibeshye ku byabaye, kandi bigakorwa nta gahato.

Aya masezerano yemerezwa n’Urukiko, agahita aba itegeko. Gusa mbere yo kuyemeza Urukiko rureba ingingo nyinshi zirimo no kuba uregwa yumva ko kwinjira muri aya masezerano “ bituma atakaza uburenganzira bwo kuburana mu buryo busanzwe kandi ko bivaniraho ubushinjacyaha inshingano yo gutanga ibimenyetso.”

Aya masezerano ashyirwaho hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha, ndetse n’uwakorewe icyaha akaba yayashyiraho umukono mu gihe harimo ingingo yo kwishyura ibyangiritse.

Urukiko rushobora kwanga aya masezerano ariko rukagaragaza impamvu rwashingiyeho, kimwe n’uko umwe mu bayagiranye ashobora kuyikuramo, urubanza rugahita rukomeza mu nzira z’imiburanishirize isanzwe y’imanza z’inshinjabyaha.

Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel aherutse gutangaza ko hari gushyirwa imbaraga mu kwimakaza bisubizo byagabanya imanza mu nkiko, kandi ngo hari inzira zimwe zatangiye gutanga umusaruro.

Muri Gicurasi 2023 inzego z’Ubutabera zatangaje ko abagororwa 280 bari bamaze kurekurwa binyuze muri gahunda yo kumvikanisha Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha mu gihe abandi bari baragabanyirijwe ibihano.

Iyi gahunda yatagijwe ku wa 11 Ukwakira 2022 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza no gutanga ubutabera bwihuse.

Imibare yo ku wa 20 Werurwe 2023, yagaragazaga ko muri gereza zo mu Rwanda uko ari 13 hari hafungiwemo abantu barenga 88.200, barimo abakiburana bangana na 12% (10500).

 

 

 

 

 

SOURCE: IGIHE


IZINDI NKURU

Leave a Comment