Hakozwe ibinini bije gusubiza ihurizo rimaze igihe


Habonetse igisubiza ikibazo kimaze igihe kibazwa na benshi aho wasangaga kuboneza urubyaro hakoreshejwe imiti biharirwa abagore gusa, kuri ubu hakozwe ibinini cyo kuboneza urubyaro cy’abagabo kitarimo imisemburo kikaba kibuza intangangabo gukora urugendo ijya guhura n’intangangore.

Ubwoko bushya bw’ikinini cy’abagabo buratanga icyizere nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Nature Communications.

Igerageza ryakorewe ku mbeba ryerekanye ko dose imwe y’uyu muti uzwi nka ‘TDI-11861’ ifata intangangabo ikazihagarika mbere, mu gihe na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ntizibashe guhura n’igi ry’umugore.

Abashakashatsi bagaragaje ko iki kinini kimara amasaha atatu intanga zidashobora gukora urugendo ngo zijye guhura n’intangangore ariko nyuma y’amasaha 24 ikindi cyiciro cy’intanga kiba ari kizima nk’uko bisanzwe.

Mu gihe ibi binini byakora neza ku bantu, abagabo bashobora kubifata igihe babikeneye cyangwa buri munsi mu kwirinda gutera inda.

Ibi binini ntabwo bishobora kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyo gihe abantu bazakomeza gukoresha agakingirizo.

Abahanga bavuga ko ibi binini bigomba kugeragerezwa ku nkwavu mbere yo guhabwa abantu.

Ubusanzwe ibinini byo kuboneza urubyaro by’abagore bibamo imisemburo (Hormones) ariko ibi by’abagabo ntayirimo.

Abahanga bavuga ko nta ngaruka n’imwe bizagira ku bagabo kuko iki kinini kigamije gufata cyangwa kuzirika akanyangingo k’intangangabo.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment