Hakora ku mipaka 2, urujya n’uruza ruri hejuru, havugwaho VIH/SIDA iri hejuru, inzego z’ubuzima ziti: “Ntitwicaye”


Kirehe kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, kagiye kavugwaho kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri hejuru, cyane ko urujya n’uruza ruri hejuru by’umwihariko mu bice byegereye umupaka wa Rusumo ndetse no kuba gafite inkambi ya Mahama imwe mu nkambi nini ziri mu Rwanda. Nubwo bimeze gutya inzego z’ubuzima zitangaza ko hari igikorwa.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude atangaza ko kuva tariki 1 kugeza 14 Nzeli 2023, muri aka karere hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Dr Munyemana Jean Claude atangaza ingamba zinyuranye bakoresha mu guhangana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA

Yemeza ko hatanzwe udukingirizo 50414, ariko na nyuma y’aho twakomeje gutangwa yaba mu bigo nderabuzima, mu bigo by’urubyiruko by’umwihariko, no mu bundi bukangurambaga bwagiye bukorwa hirya no hino bwakomeje gutangwa ari nako habaho kwipimisha ku bushake, Dr Munyemana akaba yarahishuye ko ikigo nderabuzima cya Rusumo ari cyo cyagaragayeho ubwandu bwa virusi itera SIDA buri hejuru.

Ati : “Hashyizwemo imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe neza uko bakwirinda virusi itera SIDA, nibura twakoze ubukangurambaga inshuro 3 mu tugari 60 twose tugize akarere.  Abipimishije bagasanga bafite virusi itera SIDA begerejwe serivisi, bahita batangira imiti igabanya ubukana, bakayifatira ku bigo nderabuzima binyuranye uko ari 19, muri byo 2 bikorera mu nkambi ya Mahama, ibindi 17 biherereye mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe.”

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana atangaza ko mu bukangurambaga bakoze abaturage 15,750 bipimishije ku bushake, abagaragayeho virusi itera SIDA ni 37 (abagabo babaye 6, igitsina gore baba 31). Yemeje ko akarere ka Kirehe mu bijyanye n’ubwandu bwa virusi itera SIDA kari kuri 1.08%, mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 3%.https://umuringanews.com/2023/11/30/13864/

Mbere y’intangiriro z’Ukuboza 2023, abafite Virusi itera SIDA mu karere ka Kirehe bari 5010, muri bo 412 bakurikiranwa n’ibitaro muri service zita ku bafite virusi itera SIDA, zikanatanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, abasigaye 4598 bagakurikiranwa n’ibigo nderabuzima uko ari 19.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment