Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Masudi


Umutoza Irambona Masudi Djuma yamaze kurega ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza,ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko igomba kumwishyura akayabo ka miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.

Masudi yareze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ Rayon Sports ko yishyuza miliyoni 58 FRW kubera ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

Maître Safari Ibrahim uhagarariye umutoza Masudi, yamenyesheje FERWAFA ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by’imishahara ndetse n’igihembo cy’umwavoka (avocat).

Tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo Masudi yahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afiranye na Rayon Sports,ashinjwa imyitwarire mibi n’umusaruro mubi.

Me Safari yasabye ko Masudi yahabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda nk’integuza, miliyoni 2 nk’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza 2021.

Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu ziteganywa n’amasezerano. Aha arishyuza amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye ahwanye na miliyoni 40 kuko yahembwaga miliyoni 2 ku kwezi.

Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu zingana na miliyoni 12, igihembo cy’umwunganira mu mategeko kinga na miliyoni 2, amafaranga yose aregera ni miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment