Guverineri Gatabazi yanenze bikomeye zimwe mu nzego ayoboye


Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney  yanenze bikomeye zimwe mu nzego z’ibanze zigize iyo Ntara, batuma abaturage bagana Intara bajyanye ibibazo biciriritse byagombye kuba byarakemukiye mu nzego z’ibanze zirimo n’umudugudu.  Ibi Guverineri abifata nk’uburangare bw’abo bayobozi, akavuga ko bidakwiye mu bayobozi b’Intara ayoboye ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Guverineri Gatabazi yihaningiriza inzego z’ibanze zidakemura ibibazo by’abaturage

Guverineri Gatabazi yagize ati “ Ubusanzwe nakira ibibazo by’abaturage buri wa kabiri.   Ku itariki ya 11 Nzeri 2018 mbere ya saa sita, nakiriye abaturage basaga 60. Ibibazo bambazaga nasangaga byoroshye ku buryo byagasubijwe n’umuyobozi w’umudugudu”.

Guverineri Gatabazi yasuye abaturage bo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, amaze kumva ibyo yabajijwe yagize ati “ iyo tugeze ahantu tugasanga abaturage babaza utubazo tworoheje, biba bigaragara ko umuyobozi aba atarabasuye ngo babimugezeho. Utubazo nk’utu tworoheje iyo tubazwa Guverineri biba bigaragara ko habayeho uburangare mu bayobozi”.

Guverineri yasabye abayobozi gusura abaturage kenshi no kumva ibibazo byabo, ibinaniranye bikagezwa mu nzego zisumbuye, asaba abaturage nabo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byoroheje bahura na byo, ndetse no kutarenga inzego z’ubuyobozi mu gihe basaba gukemurirwa ibibazo.

 

Ubwanditsi

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment