Gutsindwa ni intandaro y’ubuzima budasanzwe bw’abakinnyi -Umutoza Bizumuremyi wa Etincelles FC


Umutoza wa Etincelles FC, Bizumuremyi Radjab, yatangaje ko abakinnyi be babayeho ubuzima bugoye cyane ku buryo no kubona ifunguro ari ikibazo gikomeye.

Aganira n’itangazamakuru, Bizumuremyi, yavuze ko umusaruro mubi ikipe ye iri kubona muri iyi minsi uri guterwa n’ubuzima bubi abakinnyi babayemo.

Yagize ati “Ikibazo ni ubuzima bubi bari kubamo (abakinnyi). Icyo twanga ni ibihano bya Federasiyo byo kutitabira umukino ariko ikipe ibayeho nabi cyane.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busa n’ubwabatereranye muri iki gihe ku buryo batakibubona.

Yakomeje ati “Umupira ni amafaranga, nta buyobozi kuko n’ubw’akarere busa nk’aho bwabivuyemo kandi ari we wari umuterankunga wacu. Kuva twatangira imikino yo kwishyura ntituzi aho bari.”

Bizumuremyi yakomeje avuga ko uretse kuba ikipe imaze amezi abiri itarahembwa [kuko iheruka umushahara muri Gashyantare 2023] no kubona amafunguro ngo ni ikibazo cy’ingutu muri iyi kipe.

Yagize ati “Reka ibyo guhembwa no kurya ikibazo.”

Ibibazo byo kudahemba bikomeje kugira ingaruka zikomeye kuri Etincelles kuko mu mikino icyenda iheruka gukina yatsinzemo umwe gusa.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment