Gutanga urwandiko rw’inzira ku mpunzi ni umuhigo u Rwanda rwesheje- Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur


Ubusanzwe impunzi zajyaga mu mahanga zikoresheje urwandiko rw’inzira ruzwi nka “Travel document” rutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, rwabonekaga hashize igihe kinini, kuri ubu bikaba ari ubwa mbere impunzi ziba mu Rwanda zatangiye guhabwa urwandiko rw’inzira ruzemerera kujya mu bihugu byose ku Isi ukuyemo Ibihugu baba baraturutsemo bahunga. Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018, ubwo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc Debonheur, yatangizaga iki gikorwa, akaba yemeje ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje.

Imwe mu mpunzi za mbere zashyikirijwe urupapuro rw’inzira na Minisitiri Debonheur

Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur yatangaje ko kugira ngo impunzi ihabwe uru ruhushya rw’inzira asabwa kuba afite icyangombwa kimuranga, akagira urwandiko ruturutse mu KagaLi cyangwa ahawe n’umukozi wa MIDIMAR uhagarariye inkambi abarizwamo. Mu bindi bisabwa ku mwana uri munsi y’imyaka 16 ni kujyana n’ababyeyi be, yitwaje ifoto y’ibara hanyuma agahabwa inyandiko yuzuza.

Uru rwandiko rw’inzira rw’impunzi rwo ruzajya rukoreshwa mu myaka itanu,  mu gihe urwo bahabwaga bibanje kwemezwa no ku cyicaro gikuru cya UNHCR, rwamaraga imyaka ibiri gusa.

Uhagarariye impunzi mu Mujyi wa Kigali, Patrice Ntadohoka, yavuze ko urwandiko rw’inzira bahabwaga mbere rwamaraga imyaka ibiri gusa kandi nabwo kurubona bigatinda kuko byasabaga uburenganzira bwa UNHCR.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko gutanga izi mpapuro z’ingendo ku mpunzi bijyanye no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi, aho bateye inkunga iki gikorwa ingana n’amadorali 153,200.

Minisitiri Debonheur, yavuze ko n’ubusanzwe uru rwandiko rwatangwaga ariko bikanyura mu nzira ndende kandi ntirubonwe n’ikoranabuhanga. Ariko ubu ruzakorerwa mu Rwanda n’abarusaba baruhabwe vuba. Ati “Icyo bivuze kindi ni uko bibafasha kubona serivisi zitandukanye. Ubundi amategeko mpuzamahanga yerekeye impunzi azemerera kujya ahandi uretse mu gihugu yahunze kuko aba yagihunze kuko atotezwa”.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwaanda rwatangaje ko hari impapuro z’inzira zigera ku bihumbi 20 zamaze gukorwa, aho impunzi zose hirya no hino mu Rwanda zihawe ikaze ku bifuza gusaba izi mpushya. Uru rupapuro rumwe rukazajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 10 000.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment