Guseswa kwa Gasogi United bikomeje kubera benshi urujijo


Guseswa kwa Gasogi United yari imwe mu makipe 16 akina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda byatangajwe na Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), bikomeje kwibazwaho na benshi nyuma y’uko yafashe umwanzuro nyuma amaze gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wabaye ku wa 27 Mutarama 2024.

Nubwo kugeza ubu bitarasobanuka niba KNC ashobora kwisubiraho nk’uko byagenze mu 2022 ubwo yavugaga ko akuye Gasogi United muri Shampiyona, ariko birasanzwe kenshi ko abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru batwarwa n’amarangamutima bagafata ibyemezo byibazwaho na benshi, bikarangira bisubiyeho.

KNC ntiyishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko arambiwe “umwanda uri mu mupira w’amaguru” ndetse atazongera gushora imari muri ruhago y’u Rwanda.

Ubwo yatangazaga aya magambo mu minsi ibiri ishize, umwe mu banyamakuru yamubajije niba ibyo avuze atabitewe n’amarangamutima y’uko amaze gutsindwa, KNC ashimangira ko akomeje.

Ati “Ntabwo nakwisubira. Rwanda Premier League se iranshorera? Nikore ibyayo. Uyu munsi bashobora kubifata nk’aho ari icyemezo kigayitse, ariko njye ntekereza ko ari igikwiriye. Nagira inama umuntu kudashora mu mupira wo mu Rwanda. Ibi tubibara nk’aho ari ’business’ yahombye. Nta kintu cyari kirimo usibye amarangamutima.”

Ku rundi ruhande, ku mugoroba wo ku wa 27 Mutarama, Umuyobozi w’Abafana ba Gasogi United akaba n’Umuvugizi Wungirije w’iyi Kipe, Angelbert Mutabaruka, yanditse ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] ati “Kurwanya abajura si ukubahunga. Turahari abadukunda muhumure….”

Ku munsi ukurikiyeho, Mutabaruka yabaye nk’uwivuguruza agira ati “Niba umukuru w’igihugu acika kuri stade kubera abajura n’abarozi baba muri Football yacu, njye ndi muntu ki wakomeza kuhaza? Amateka aranditswe kabisa!”

Ibya Gasogi United bikaba bikomeje kubera benshi urujijo, aho hari abibaza niba KNC azisubira ku cyemezo yafashe nk’uko yigeze ku bigenza mu myaka yatambutse, cyangwa niba azakomera ku mwanzuro yafashe, dore ko na Mutabaruka mu kwivuguruza kwe abinyuje ku rubuga rwa X, byaviriyemo benshi kwemeza ko koko KNC atazava ku izima.

Amakurudukesha IGIHE nuko KNC ateganya kwandikira FERWAFA asezera mu marushanwa yayo ndetse ko uyu mwanzuro yawufashe akomeje koko.

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric

IZINDI NKURU

Leave a Comment