Gitifu w’umurenge wanyereje amafaranga y’abaturage yakatiwe


 Mwenedata Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe,  yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu no kwishyura amafaranga yanyereje n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage.

Yatawe muri yombi tariki ya 12 Nyakanga 2023, nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Kigina nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. Tariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu mizi uyu muyobozi, hemezwa ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 30 Ukwakira.

Mwenedata yakatiwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, nyuma yo kugubwa  gitumo ari kubikuza miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari yakusanyijwe n’abaturage ngo agurwe imodoka y’umurenge.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, anategekwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6,845,900 yanyereje, rwemeje kandi ko amafaranga miliyoni 5,043,000 abitse kuri ‘simcard’  asubizwa umurenge wa Gahara.

 

 

 

 

 

INKURU YSNDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment