Kuba ku rwego rw’igihugu haratangajwe ko mu Rwanda mu mwaka wa 2019, abana 23.544 batewe inda batarageza imyaka y’ubukure, mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 abana basambanyijwe ari 4.264, ni muri urwo rwego haganirijwe abangavu banyuranye bo mu karere ka Gatsibo bahohotewe bamwe bikabaviramo no guterwa inda, hagamijwe kurebe ubuzima babayemo .
Bamwe muri bo bitabaye ngombwa gutangaza amazina yabo kubw’umutekano wabo, batangaje ko nyuma yo guterwa inda banasambanyijwe, ababyeyi babo babatereranye ndetse bakabashinja uburaya kandi mu by’ukuri babarahohotewe.
Uretse gutereranwa, aba bangavu batangaje ko kubera imyumvire y’ababyeyi babo badahabwa ubutabera.
Uwiswe Uwera yagize ati “Njye nkimara kubwira ababyeyi banjye ko nasambanyijwe, bihutiye kunkubita no gutangira kuntoteza bambaza uwamfashe ku ngufu, nyuma yo kumubabwira bagasanga ari umuntu wo mu muryango ndetse unafite amafaranga, bihutiye kumushaka, nawe abemerera kubaha amafaranga, nyuma yo kuyahabwa, bambwiye kutazongera guhingutsa imbyambayeho, ngo kuko nibeshye nkamufungisha nabura byose”.
Undi ni uwiswe Uwimana yagize ati “Njye mbayeho nk’impfubyi kandi mfite ababyeyi banjye bose, ariko nkimara guterwa inda, banyirukanye mu nzu ubu nsigaye ndara mu gikoni, ndya ari uko mvuye guca inshuro mu baturage kandi mu rugo twifashije, ikindi kinshengura kikampungabanya cyane ni ukuba nta muntu ushobora kumfasha umwana wanjye bamwita amazina mabi anyuranye, ahubwo bikarenga nkafashwa n’abaturanyi kandi nabo batishoboye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangaje ko ikibazo cy’ababyeyi batererana abana nyuma yo gusambanywa bakabyara kikigaragara, ariko nk’ubuyobozi bugerageza gukora ubukangurambaga mu guhangana n’iki kibazo, kandi bizeye ko hari icyo buzatanga.
Ati “ Mu mwaka ushize, habayemo ukwezi kwagenewe ubukangurambaga, bigera ku bantu bose by’umwihariko ababyeyi bafite abana bahuye n’ikibazo cyo gusambanywa ndetse bakabyarira mu rugo kandi imyanzuro yafatiwemo igaragaza ko hari umusaruro bwatanze”.
Mu mibare yatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, yerekanye ko mu mwaka wa 2020, abana b’abangavu ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 18 basambanyijwe bagaterwa n’inda barega 600.
NIKUZE NKUSI Diane